Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahishuye uko umuntu utaravugirwagamo yari yaramuzengereje mbere y’uko amufatira icyemezo gikomeye muri uyu mwaka w’2022.
Ubwo yasozaga umunsi wa gatatu w’amasengesho yo ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 28 Ukuboza 2022, Ndayishimiye yavuze ko Satani yari yaratumye uyu muntu kuboha igihugu, bigera aho uyu Mukuru w’Igihugu abura yigira inama yo gusengera iki kibazo.
Yagize ati: “Abakozi b’Imana twakoranye turimo turasengera igihugu barabizi. Hageze igihe nshaka umuti wose ubaho kugira ngo mbone abenegihugu bemerewe neza, ndawubura, kugera aho nsenga simbone na kimwe, biranga.”
Ndayishimiye ngo yaje kwigira inama yo kwiyiriza iminsi 9. Ati: “Ndavuga nti ‘Aha hantu mbuze umuti, simbone aho ipfundo riri ngo ndipfundure, harakomeye’. Icyo nakoze, nabwiye umugore wanjye nti ‘Itegure ejo tuziyiriza, dufate iminsi 9 yo gusenga. Byerekana ko hari Satani yaboshye u Burundi. Iyi minsi 9 dusenge kugira ngo ibubohore.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yabwiye abari bakoraniye muri aya masengesho ko ku munsi wa gatatu w’isengesho, yavuye mu biro bye, ajya gusengera mu rugo. Icyo gihe ubwo yari mu nzira ngo ni bwo yabonye irembo rifungutse, abona uwaziritse iki gihugu.
Ati: “N’ababikoze abo Satani yakoreyemo, n’uwarikomeje Satani yaramugaragaje, arigaragaza wese neza! Ni ho nabonye ko u Burundi buri kumwe n’Imana, kuko nta wari gupfa amenye ko uwo muntu ari we Satani yari yakoreyemo byose, kugera aho bigera kuri urwo rugero.”
Ndayishimiye avuga ko amaze kumenya uyu muntu wamusuzuguraga, wibonaga ko ari we byose byavaho, yafashe umwanzuro wo kumufatira icyemezo, kandi ngo icyerekana ko Imana yari ibirimo, abadepite n’abasenateri baramushyigikiye, Abarundi barishima.
Yagize ati: “Uburyo nagiye mbona akanyamuneza mu Barundi kugeza bakina butavu, ni Imana yabikoze. Isengesho rero rirakomeye cyane. Ubonye abadepite n’abasenateri bashyizeho ingingo, bakavuga bati ‘Iki tugihurijeho, turacyemeye twese’, ujye umenya ko atari icyabo; ari icy’Imana.”
Ntabwo Perezida Ndayishimiye yavuze izina ry’uyu muntu.


