Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yagize Nestor Ntahontuye Minisitiri w’Intebe mushya wa kiriya gihugu.
Ntahontuye kuva mu Ukuboza 2024 yari asanzwe ari Minisitiri w’Imari mu Burundi.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama 2025 ni bwo yemejwe n’imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko.
Ntahontuye yasimbuye kuri ziriya nshingano Lt. Gén de Police Gervais Ndirakobuca watorewe kuba Perezida wa Sena y’u Burundi.
Kuri ubu amakuru aturuka muri kiriya gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda aravuga ko Perezida Ndayishimiye ateganya gukora impinduka zihuse muri Guverinoma, aho bamwe mu baminisitiri bayivanwamo abandi akabahindurira imirimo.



