Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ni inshingano yasimbuyeho Perezida João Lourenço wa Angola wari umaze umwaka ayobora uriya muryango.
Aba bombi bahererekanyije ububasha kuri uyu wa Gatandatu, mu nama ya 39 y’abakuru b’ibihugu bigize AU yabereye i Addis-Abeba muri Ethiopie.
Ni inama yibanze ku gushakira umuti ibibazo byugarije umugabane wa Afurika, birimo ibura ry’amazi, isuku idahagije, amahoro n’umutekano ndetse no guhuza ubukungu bw’umugabane.
Abakuru b’ibihugu biyemeje guhuza imbaraga mu rwego rwo kuzagera ku cyerekezo 6063 Afurika yihaye ngo ibe yamaze kuba umugabane uteye imbere, udacitse intege kandi urangwa n’ubumwe.
Mu gihe cy’umwaka umwe Ndayishimiye agomba kumara ayobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, biteganyijwe ko agomba guhagararira no kuyobora gahunda za AU mu bijyanye na Politiki, iterambere na dipolomasi.
Uyu mugabo by’umwihariko Abanyafurika bategereje kureba uko azitwara mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yohereje ingabo zo gufatanya na Leta ya kiriya gihugu mu ntambara irwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.


