Ambasaderi w’u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi, Olivier Nduhungirehe, abona umugambi wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demukarasi ya Congo wo kubaka urukuta rutandukanya igihugu ayoboye n’u Rwanda urimo ubuyobe.
Tshisekedi mu nama yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima yabereye i Brazaville muri Repubulika ya Congo tariki ya 28 Ukwakira 2023, yagize ati: “Mu burasirazuba bwa RDC, abaturanyi baraza bakabiba urupfu, bakabiba ibibazo mu gusahura umutungo.”
Yakomeje avuga ko afite umugambi wo kubaka uru rukuta, ati: “Umunsi tuzashyira iherezo kuri aba bantu, tugashyira ku iherezo iyi myitwarire, njyewe Perezida wa RDC ntabwo nzubaka ibiraro ahubwo nzubaka inkuta kugira ngo ndindire umutekano abaturage banjye.”
Ambasaderi Nduhungirehe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X kuri uyu wa 30 Ukwakira, yavuze ko Tshisekedi abaye asenye ikiraro gihuza ingabo z’igihugu cye n’abacancuro n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, akubaka urukuta ruzitandukanya na bo, igihugu cyatera imbere.
Yagize ati: “Perezida wa Congo abaye atangiye gusenya ibiraro yubatse hagati y’ingabo ze, FARDC, abacancuro b’Abanyaburayi n’imitwe y’inyeshyamba yica irimo abajenosideri ba FDLR, akabisimbuza ibiraro bikomeye byamutandukanya n’iyi mitwe y’abagizi ba nabi nk’uko bisabwa n’itegeko mpuzamahanga muri rusange, ndetse n’imyanzuro itandukanye y’akanama gashinzwe umutekano, byatuma hajyaho cyangwa hagakomezwa ikiraro cy’ubuvandimwe, ubufatanye, kugirana ubucuruzi hagati ya RDC n’ibihugu by’akarere.”
Igitekerezo cyo kubaka urukuta rutandukanya RDC n’u Rwanda cyatanzwe n’abanyapolitiki b’i Kinshasa barimo Adolphe Muzito utavuga rumwe n’ubutegetsi.


