Nyuma y’ibibazo by’ubucamanza bikomeje kwibasira uwari Minisitiri w’ubutabera wa Congo ubu weguye ku mirimo ye, Constant Mutamba, byateje akanyamuneza mu bayobozi b’u Rwanda, cyane cyane Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.
Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda abinyujije kuri X (yahoze ari Twitter) yagarutse kuri videwo yo ku itariki ya 6 Mutarama 2025, yakwirakwijwe mu minsi yashize, aho Constant Mutamba yatangaje ashimitse ati: “Igihano cy’urupfu kizahabwa umuntu wese wanyereje umutungo wa Leta.” Isezerano rikomeye, ryatanzwe murwego rwo kurwanya ruswa, ubu ryumvikana nka boomerang.
Amb. Olivier Nduhungirehe ntiyabuze gutanga isomo kuri ibi, avuga ko ari karma: aho yanditse ko ari “Itegeko rya karma”, ubwo yasangizaga iyo videwo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yannyeze Mutamba avuga ko abona ko iki kibazo ari ikibazo: cy'”Umunyapolitike wafashwe n’amagambo ye” dore ko Mutamba ubu akurikiranweho kunyereza umutungo wa leta.
Minisitiri Nduhungirehe yanditse ati: “Iyo populisme irenze, kwanga abanyamahanga, ingengabitekerezo ya jenoside no kwanga u Rwanda bikugarutse mu maso nka boomerang!”
Ibyo nk’uko byatangajwe na mediacongo.net, birerekana amakimbirane akomeje hagati y’ibihugu byombi, bitewe n’ibibazo bya politiki n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
I Kigali, uku kugwa kwihuse k’umunyapolitiki wo muri Congo wafatwaga nk’ubangamiye inyungu z’u Rwanda, kwakiriwe neza, aho ibyatangajwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari urugero rwiza rw’ibi.


