Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko yanejejwe no kwakira bwa mbere umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kandi agaragaza ko ibihugu byombi bigiye gufatanya mu nzego zitandukanye kuva mu burezi kugera mu bya gisirikare.
Mu magambo ye yanyujije kuri X kuri uyu wa Kane, itariki 23 Mutarama 2025, Perezida Erdogan yagize ati: “Nejejwe cyane no kwakira inshuti yanjye nkunda Paul Kagame mu ruzinduko rwa mbere rw’u Rwanda mu gihugu cyacu ku rwego rw’umukuru w’igihugu. Turabona uruzinduko rw’uyu munsi nk’intambwe nshya mu rwego rwo kurushaho kunoza ubufatanye. Nyuma yo gufungura ambasade zacu muri 2013 na 2014, umubano wacu nu Rwanda wongerewe ingufu.
Umubare w’ubucuruzi bwacu wari miliyoni imwe y’amadolari mu ntangiriro za 2000, ubu wegereye miliyoni 500 z’amadolari hamwe n’ishoramari ryakozwe n’ibigo byacu. Mu nama twagiranye n’inshuti nkunda uyu munsi, twaganiriye ku ntambwe tuzatera kugira ngo dushimangire ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, ingufu, uburezi, umuco, inganda z’ingabo ndetse n’ubushakashatsi n’iterambere”.

Perezida Erdogan yakomeje agira ati: “Turi guteza imbere umubano wacu n’umugabane wa Afurika mu buryo bwuzuye, inzego na gahunda bishingiye kuri Politiki y’Ubufatanye Nyafurika. Mu rwego rw’ihame ryo gushaka ibisubizo nyafurika ku bibazo bya Afurika, dufite intego yo kugira uruhare mu ituze n’iterambere ry’umugabane dushingiye ku bufatanye bungana n’inyungu zingana”.

Perezida wa Turkiya yakomeje ashima uruhare rw’u Rwanda mu kuzana ituze n’umutekano muri Afurika y’Iburasirazuba no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ashimangira ko bizera ko n’amakimbirane na Repubulika ya Demokarasi ya Congo azakemurwa hakoreshejwe inzira y’amahoro.
Ati: “Dushyigikiye byimazeyo imishyikirano itaziguye ihagarikiwe na Angola. Niba impande zombi zibishaka, twe nka Turkiya, twiteguye gutanga inkunga zose kugirango iki kibazo gikemuke bizagire uruhare mu ituze n’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Nizere ko inama zacu uyu munsi hamwe n’inyandiko zashyizweho umukono bizagirira akamaro ibihugu byacu.”

U Rwanda na Turkiya bikaba byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego enye, zirimo itangazamakuru n’itumanaho, iperereza ku mpanuka n’ibibazo bikomeye by’indege za gisivile, radiyo na televiziyo n’ikoranabuhanga mu gisirikare.


