Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 5 Kanama, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Israel igomba “gutsinda burundu” Hamas muri Gaza, ariko Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Israel, kimwe n’igice kinini cy’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, barwanya igitero gishya cyo kwigarurira agace ka Palestine.
Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Israel, Eyal Zamir, yemeza ko Israel irimo irashaka kwerekeza mu gico muri Gaza. Icyakora, Benjamin Netanyahu akomeje guhatira kwigarurira akarere ka Gaza kose, cyane cyane Umujyi wa Gaza ndetse n’inkambi ziri hagati mu karere ka Palesitine.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ingabo za Israel zongeye kwibutsa ko zidashyigikiye ibikorwa byo ku butaka mu turere dutuwe cyane muri Gaza, ahashobora kuba hafungiwe imbohe, ahubwo zihitamo gukomeza kugabanyamo ibice hakorwa imihanda mishya no kugaba ibitero bifite ikintu runaka bigendereye.
Umugaba Mukuru w’Ingabo yaburiye ko ikwirakwizwa ry’imirwano rishobora gutuma bamwe mu bafashwe bugwate na Hamas batazigera baboneka. Gukangisha kwegura ku mirimo ye kwa Gen. Zamir, kwanavuzweho. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 5 Kanama nk’uko bitangazwa na RFI, aba bagabo bombi, Netanyahu na Zamir, bahanganye mu nama y’umutekano, yarangiye ibiro bya minisitiri w’intebe bisohora itangazo rigufi rivuga ko “IDF yiteguye gushyira mu bikorwa icyemezo icyo ari cyo cyose cyafashwe n’inama y’umutekano.”
Ku ruhande rw’huriro ry’imiryango yafashwe bugwate, kwigarurira Gaza yose ni ugukatira igihano cyo kwicwa abantu 22 bafashwe bugwate bikekwa ko bakiriho. Intambwe ikurikira itegerejwe ejo, kuwa Kane, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha yo muri Israel, aho Inama y’Umutekano ya Guverinoma ya Israel, bivugwa ko igizwe n’abaminisitiri b’intagondwa, igomba gufata icyemezo. Muri rusange, ngo iyi nama yonyine ubwayo ishobora gufata icyemezo cyo kwagura ibitero.


