Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye imbabazi Qatar kubera ibitero igihugu cye cyayigabyeho muri uku kwezi.
Netanyahu wari muri White House yasabye imbabazi ejo ku wa Mbere, ubwo yaganiraga kuri telefoni na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar mu itangazo yasohoye, yavuze ko usibye gusaba imbabazi ku kuvogera ubusugire bwa Qatar, Netanyahu yanijeje kutazongera kwibasira ubutaka bwa Qatar mu minsi iri imbere.
Ku wa 9 Nzeri ni bwo Israel yatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero i Doha muri Qatar, nyuma yo kumenya ko hari inama yarimo ihahuriza abayobozi b’umutwe wa Hamas wo muri Palestine.
Ni igitero cyiciwemo abayobozi bo ku rwego rwo hasi b’uriya mutwe ndetse n’umupolisi umwe wa Qatar.
Icyo gihe ibihugu byo hirya no hino byo ku Isi birimo n’u Rwanda byamaganiye kiriya gitero; ndetse Qatar yahise iteguza Israel ko aho bigeze itazihanganira ibikorwa byayo by’ubuhubutsi no kudobya akarere ibihugu byombi biherereyemo.


