Filime nshya mabarankuru yitwa The Bibi Files yinjira mu buzima bwa politiki bwa Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, ahanini izirikana ibirego bya ruswa no gukoresha nabi ububasha mu gihe bimukomereye. Yakozwe n’umunyamakuru Raviv Drucker, umenyerewe mu gukora inkuru zicukumbuye ku bayobozi b’ibihugu. Filime igaruka ku bibazo Netanyahu yagize mu nzego z’ubutabera, n’ingaruka z’ibyo byemezo ku miyoborere y’Isiraheli ndetse no ku baturage bayo.
The Bibi Files itangira yerekana Netanyahu, ufite imyaka 74, yicaye inyuma y’ameza, asubizwa inyuma n’ibibazo by’umurindi wa polisi, ku byaha bivugwa ko yakoze hagati ya 2016 na 2018. Amashusho ya filime yafashwe mu gihe polisi yamubazaga ku birego birimo kwakira impano zihenze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gushimangira inyungu za politiki z’abaterankunga be.
Mu ibazwa, Netanyahu agaragaza imico inyuranye: ubwoba, uburakari buke, n’igihe gito cyo guhangana n’amakuru atari yiteguye. Polisi yamugaragarije ibimenyetso, ariko kenshi asubiza avuga ko “nta makuru afite kuri ibyo” cyangwa “atibuka neza”. Icyakora, filime ishyira ahagaragara uburyo bamwe mu bantu ba hafi y’umuryango we bavugaga ko “umuryango wabo wihaga agaciro karenze”, bakakira impano z’ibihumbi by’amadolari, birimo n’inigi zihenze Sara umugore wa Netanyahu yajyaga avuga ko atigeze asubiza inyuma.
Iyi filime yakozwe mbere y’uko Netanyahu ashyirirwaho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ibyaha (ICC) kubera ibyaha by’intambara yavuzweho gukorera mu gace ka Gaza. Nubwo Netanyahu yahakanye ibyo byose, avuga ko ari umugambi wa politiki wo kumuharabika, filime igaragaza ko imanza ze zifite aho zihuriye n’uko Isiraheli ifata ibyemezo byayo muri iki gihe.
Drucker avuga ko ibibazo bya Netanyahu byageze ku rwego rwo guhindura isura ya politiki y’igihugu, aho yafashe icyemezo cyo gukora guverinoma ikabije cyane ku myemerere y’ukwiyongera kw’Abayahudi mu Butaka Bwo mu Burasirazuba bwo Hagati. Iyi guverinoma, yibandaga ku mishinga yo gushyigikira abimukira b’Abayahudi no kurwanya Abarabu, yahuriyemo abantu nka Itamar Ben-Gvir na Bezalel Smotrich, bazwiho imyitwarire ikabije kandi bahagarariye igice gito cy’abaturage.
Mu 2023, imyanzuro ya Netanyahu yo kugabanya ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga rwa Isiraheli, rushobora kumucira urubanza, yateje imyigaragambyo ikomeye. Abaturage basaga miliyoni bajya mu mihanda kwamagana ubwo buryo, buvugwa ko bushobora guhungabanya amategeko n’ubutabera.
Filime ituma abantu batekereza ku ngaruka z’ibyo byemezo byafashwe na Netanyahu. Mu Ukwakira 2023, umutwe wa Hamas wagabye igitero gikomeye mu majyepfo ya Isiraheli, wishe abaturage basaga 1,200, abandi 250 bafatwa bugwate. Filime yerekana ko ibyo byatewe n’uko Netanyahu yibanze ku butaka bw’Abarabu aho guha ingufu abasirikare mu majyepfo, bigatuma Hamas ishyira mu bikorwa umugambi wayo mu buryo bworoshye.
Raviv Drucker avuga ko ibi byose ari uburyo bwo kwirinda ingaruka z’ibirego Netanyahu yarezwe. “Ntacyo byari bimaze ku mutekano wa Isiraheli. Byari ukwiyamamaza no kugumana ubutegetsi,”
Uretse Netanyahu, filime igaruka ku muryango we, harimo umugore we Sara, uzwiho gutongana mu buryo bugaragaza uburakari bukabije, ndetse n’umuhungu wabo Yair, ushobora kuzaba umusimbura wa se. Yair, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza urwango rukomeye ku bagize inteko z’ubutabera n’abamubaza ibibazo, akabagereranya n’Abadage ba Gestapo.
Filime The Bibi Files ishyira ahagaragara ikibazo gikomeye: Ese ibyemezo byafashwe na Netanyahu bigamije inyungu za Isiraheli cyangwa ni uburyo bwo gukingira ibirego akurikiranyweho? Icyagaragara ni uko ubutegetsi bwe bwagize uruhare mu guhindura amateka ya Isiraheli burundu, buherekejwe n’ingaruka zikomeye ku baturage no ku karere kose.
Iyo urebye filime, usanga atari inkuru gusa y’imanza za ruswa, ahubwo ari icyitegererezo cy’uburyo abayobozi bashobora gukoresha imyanya yabo, bigira ingaruka ku bantu n’amateka.





