Neymar ashobora gucibwa amande ya miliyoni 1$ azira imyubakire

Umunya Bresil Neymar Junior De Santos ashobora gucibwa amande angana na miliyoni 1$ nyuma y’uko avuguruye urugo rwe nta burenganzira abiherewe n’ubuyobozi bwo muri ako gace.

Ni amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko Neymar yafatiwe ibyemejzo n’ubuyobozi bw’akarere afitemo inyubako aho ngo ashobora gucibwa amande ya miliyoni 1 z’amadolari azira kubaka nta burenganzira no kwangiza ibidukikije.

Kuri uyu wa Kane nibwo ibiro byo mugace ka Mangaratiba byasohoye inyandiko ivuga ko uyu mukinnyi wa Paris Saint Germain agomba gucibwa ayo mande kuko ari mu bikorwa byo kuvugurura inzu ye nta ruhushya bikajyana no kwangiza ibidukikije.

Ni inzu iherereye mu birometero 130 uvuye mu mujyi Rio de Janeiro.Nyirabayazana yo gucibwa ayo mande kandi, ni ugutindikira imyanda ahatarabugenewe no gucukura umucanga wo kubakisha nta ruhushya rwatanzwe.

Mu mashusho aherutse kujya hanze, yagaraje Se wa Neymar arimo gushwana n’abagenzuzi boherejwe n’akarere ka Mangaratiba basa n’aho batavuga rumwe ku mande bari baciye umuhungu we. Bivugwa ko iyo nzu Neymar yayiguze mu 2016, ikaba ifite ubuso bwa metero kare 10,000 (square meters).

Uyu musore w’imyaka 31 uyu mwaka w’imikino ntiwamuhiriye nyuma yo kugira imvune mu ivi ry’iburyo ahoy amaze igihe yivuriza mu gihugu cya Qotar.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *