Neymar yashimagije C.Ronaldo uri mu batumye yerekeza muri S.Arabia

Umukinnyi Neymar Jr, uri mu bakinnyi berekeje mu burasirazuba bwo hagati umu ikipe ya Al Hilal yo mu gihugu cya Arabiya Sawudite (Soudi Arabia) avuye mu gihugu cy’Ubufaransa Paris Saint-Germain,avuga ko acishijwe bugufi no guha icyubahiro Cristiano Ronaldo umaze guzamura shampiyona yo muri kiriya gihugu.

Uyu munya Bresil werekeje muri iyi kipe, avuga ko Ronaldo amaze gushyira itafari muri shampiyona y’Abarabu, ku buryo yiyemeje kumwigiraho dore ngo agifata icyemezo cyo kujya muri iki gihugu babanje kumufata nk’ufashe icyemezo kitarimo ubwenge nyamara kugeza ubu niwe usa n’uwabimburiye bagegenzi be barimo na bagenzi be bakinanaga muri shampiyona yaba iyo muri Espagne no mu bwongereza.

Ati: “Nizera ko Cristiano Ronaldo yatangiye ibi byose kandi abantu bose bamwitaga ‘umusazi,’ n’ibi n’ibi. Uyu munsi, urabona shampiyona ikura cyane”.Ronaldo yasinyanye amasezerano y’imyaka ibiri nigice bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni zirenga 200 zama euro (miliyoni 220.16 $) na Al-Nassr mu Kuboza 2022 nyuma yo kuva muri Manchester United.

Kuva icyo gihe, Karim Benzema, N’Golo Kanté, Kalidou Koulibaly, Edouard Mendy, Roberto Firmino, Sadio Mané na Marcelo Brozović bari mu mazina y’inyenyeri zimurika zerekeje muri Shampiyona yo muri Arabiya Sawudite.

Neymar avuga ko ashaka gukurikiza inzira ya Ronaldo no gufasha guteza imbere shampiyona kurushaho.Uyu mukinnyi mbere yo kwerekeza mu barabu yabanje gusaba ko ahabwa imodoka 8, inzu y’ibyumba 25 n’ibindi bitandukanye by’agaciro bizamufasha kubaho mu buzima yifuza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *