16328651680745_1737114588

Neymar yatangaje ko Mbappé yagiriye ishyari Messi

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunya-Brazil, Neymar yagaragaje ko Kylian Mbappé yagiriye ishyari Lionel Messi nyuma y’uko uyu Munya-Argentina asinye amasezerano yo gukinira Paris Saint-Germain (PSG) mu mwaka wa 2021.

Neymar yavuze ibi mu kiganiro cya podcast gishya gikorwa na Romário, rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’Igihugu ya Brazil.

Neymar yavuze ko ibintu byahindutse Messi ageze muri PSG: ati: “Ubwo Messi yageraga mu ikipe, Mbappé yagize ishyari. Ntabwo yashakaga gusangira ubucuti bwanjye n’undi muntu. Icyo gihe ni ho ibintu byahindutse, harimo n’imyitwarire itari myiza.”

Uyu mugabo yanagarutse ku ngaruka mbi zaturutse ku kwikunda byaranzwe muri PSG ubwo Messi yahageraga: ati: “Ni byiza kugira kwikunda mu buzima, ariko ugomba kumenya ko udashobora gukina wenyine. Ugomba kugira abo mufatanya. Mu ikipe, kwikunda ntabwo bituma ibintu bigenda neza. Niba nta muntu wiruka cyangwa ufashe mugenzi we, biragorana gutsinda.”

Ku bijyanye n’icyo yumva ku cyemezo yafashe cyo kujya muri FC Barcelona aho kujya muri Real Madrid, Neymar yavuze ko nta kwicuza afite.

Ati: “Sinicuza kuba narahisemo Barça aho guhitamo Real Madrid. Nahisemo kuko nakundaga Barça kuva kera, cyane cyane mu gihe cya Ronaldinho. Nifuzaga gukinana na Messi, kandi narabikoze.”

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *