Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki (NFPO), ryamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usaba u Rwanda kurekura umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza nta mananiza.
Ku wa 11 Nzeri ni bwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje umwanzuro wo kwamagana urubanza ruregwano Victoire Ingabire kuva muri Kamena uyu mwaka ukurikiranweho ibyaha bitandukanye; n’ubwo we abihakana.
Uwo mwanzuro usaba u Rwanda “kurekura aka kanya” uriya munyapolitiki, nyuma yo kugaragaza ko urubanza rwe rurimo “amakosa akomeye”.
Unasaba u Rwanda kurekura abafunganwe na Ingabire Victoire Umuhoza barimo umunyamakuru Théoneste Nsengimana wafunzwe mu 2021; ikindi barekurwa ibirego baregwa bigakurwaho “nta yandi mananiza kuko bazira gukoresha uburenganzira bwabo mu mahoro”.
Iyi nteko kandi ivuga ko ibyaha Ingabire ashinjwa biri “mu nkubiri nini yo kuburabuza abantu bo mu ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi”, ikavuga ko kuva mu 2017 abantu batanu bo mu ishyaka FDU-Inkingi Victoire yahozemo “bapfuye cyangwa baburirwa irengero”.
NFPO mu itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ku wa Kane tariki ya 18 Nzeri 2025 nyuma y’inama yahuje imitwe ya Politiki irimo FPR-Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP, PS Imberakuri na Democratic Green Party of Rwanda; yavuze ko “yamaganye umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi usaba Leta y’u Rwanda kurekura Ingabire Victoire mu gihe afite ibyo akurikiranyweho mu butabera bw’u Rwanda.”
Yavuze kandi ko “yamaganye uwo ari we wese washaka kugarura Politiki zihembera urwango, ivangura n’andi macakubiri mu Banyarwanda”, yibutsa ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mahame ya demukarasi kandi rukaba rufite ubwisanzure ndetse n’ubutabera bwigenga.
Ku bwa NFPO, umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ntabwo ukwiye kubera ko yirengagije kuba u Rwanda ari “igihugu cyigenga kidakwiye guhabwa amabwiriza n’uwo ari we wese washaka guhungabanya ubusugire n’umutekano by’u Rwanda n’Abanyarwanda.”
Yavuze kandi ko Inteko ya EU yirengagije ko u Rwanda rufite inshingano zo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda n’ubwo gukurikirana uwo ari we wese washaka gukurura amacakubiri n’imvururu mu Banyarwanda, ndetse no kuba inzego z’ubutabera z’u Rwanda zigenga kandi zikaba zikorera Abanyarwanda; ibisobanura ko nta wugomba kuzishyiraho igitutu icyo ari cyo cyose mu nyungu ze bwite.
Ikindi ni uko Abanyarwanda bose bareshya imbere y’amategeko, hejuru y’ibyo Ingabire Victoire usabirwa kurekurwa akaba ari “Umunyarwanda nk’abandi mu myaka yashize wahamijwe ibyaha arabifungirwa, nyuma asaba imbabazi Perezida wa Repubulika ararekurwa.”
NFPO yashimangiye ko uburyo Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranwemo bukurikije amategeko.
Ingabire akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo icyo kuba mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda.


