Gpt6Z1jW8AAbF7Z

Ngabitsinze wahoze ari minisitiri w’ubucuruzi yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Mata, uwahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Jean-Chrysostome Ngabitsinze, yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Itsinda Nyafurika rishinzwe gusesengura ingaruka (ARC), ikigo cyihariye cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gifasha ibihugu kwitegura no guhangana n’ibiza.

Olivier Kamana, Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, na we yatowe ku bwumvikane nk’umuyobozi wa Biro ya ARC.

Gutorwa kwa Ngabitsinze na Kamana kwemejwe mu nama ya cumi na gatanu ya ARC Conference of the Parties (COP15), yabereye i Kigali, aho abaminisitiri, abafata ibyemezo, n’inzobere mu gucunga ibiza baturutse ku mugabane wa Afurika bateraniye mu nama y’iminsi ibiri.

Jean-Chrysostome Ngabitsinze w’imyaka 47 y’amavuko, yasimbuye kuri uyu mwanya Eva Grace Kavuma, ukomoka muri Uganda.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga ya PhD mu bijyanye n’ubukungu mu by’ubuhinzi yakuye muri Kaminuza ya Leta ya Milan mu Butaliyani, impamyabumenyi ihanitse mu by’ubukungu yakuye muri Università Cattolica del Sacro Cuore, n’impamyabumenyi ihanitse mu by’ubukungu mu bucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Ca ‘Foscari ya Venise.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *