Abahanzi Nel Ngabo na Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy, bagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’abafana babo kuri iyi tariki bizihirizaho isabukuru yabo y’amavuko.
Nel Ngabo wabonye izuba ku itariki nk’iyi muri Kanama ko muri 1997, yujuje imyaka 23 y’amavuko n’aho Meddy wujuje imyaka 31, yavutse tariki nk’iyi muri Kanama mu 1989. Aba bombi si itariki y’amavuko bahuje gusa, ahubwo basangiye n’igikundiro gituruka ku buranga bwabo ndetse n’impano y’ijwi bahogoza iyo baririmba amagambo y’urukundo mu njyana ya R&B bamamayemo cyane.
Nel Ngabo wagaragaraga mu isura nshya, akimara gushyiraho ‘post’ ku rukuta rwe rwa Instagram, yeretswe urukundo n’abafana batari bake biganjemo igitsina gore. Yagize ati: “#23 WAY TODAY!#grateful”. Aha yashakaga kuvuga ko yishimiye imyaka 23 yujuje.
Meddy we nta ‘post’ idasanzwe yashyizeho igaragaza iby’isabukuru ye, kuko iherukaho ari iy’ejo igaragaza ko indirimbo ye “Dusuma” aherutse gukora, yabaye iya 1 mu ndirimbo 100 zikunzwe cyane mu gihugu cya Kenya, aho imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 5 muri iki gihugu. Abafana bahereye kuri iyi ‘post’ baboneraho kumushima umuhate agira mu rugendo rwe rwa muzika no kumwifuriza isabukuru nziza.

‘Post’ ya Meddy iheruka

‘Post’ ya Nel Ngabo iheruka

Abafana bishimiye Meddy

Nel Ngabo yeretswe urukundo ku isabukuru ye


