Bahamijwe icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Imbere y’ Ubutabera bw’u Bufaransa byose byaravuzwe, uretse ibyaha bibiri. Ku mpamvu itazigera imenyekana!
Nyuma y’imyaka ibiri, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rukatiye burundu Barahira Tito na Ngenzi Octavien, abahohotewe n’abanyamategeko baracyibaza impamvu hari ibyaha bibiri batarezwe ngo babiburanishwe. Bahuriza ku cyaha cyo gusambanya abagore n’icy’ubugome ndengakamere, nk’ibigize icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ku wa Gatanu, taliki ya 6 Nyakanga 2018, ni bwo urwo rukiko rwari rwemeje, mu bujurire, igifungo cya burundu kuri aba bagabo bombi basimburanye ku «burugumesitiri» bwa Komini Kabarondo.
Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 b’i Kabarondo, bakomeje kwibaza aho bizavugirwa, n’urukiko ruzabiburanisha. Kuki abagore n’abakobwa basambanyijwe ahitwa Bisenga, Cyinzovu, Rundu na Rubira iwabo wa Ngenzi, n’ahandi batigeze bavugwa mu rubanza? Nyamara urukiko rwemeje uruhare rwa Ngenzi mu buyobozi bw’imitwe y’interahamwe, Simba Battalion n’Abarinda, yahakoze biriya byaha.
«Baransambanyije bansiga napfuye! »
Aracyabyibuka. Muri Mata 1994, yari «agakobwa k’akangavu», afite imyaka 16. Inzira y’umusaraba yanyuzemo, nyuma y’imyaka 26, iracyakomereza mu nzozi za buri munsi zitamuha agahenge, z’ibitero by’amacumu n’imipanga, imivu y’amaraso n’imirambo. N’igitero kimusibanwa hejuru, atabaza, avuza induru atabaza se na nyina bari bamaze kwicwa, hamwe n’abavandimwe be bose. Aho bari batuye Bisenga, muri Kabarondo, uyu mubyeyi XYZ yibuka ko bagabweho ibitero n’umutwe wa Simba Battalion, wari ugizwe n’abasirikare n’abakivuyemo baje gufasha interahamwe. Abo ngo ni bo bishe umuryango we n’abaturanyi, basambanya abagore n’abakobwa, abenshi barabica. Agira ati «Ibyo bankoreye birutwa n’iyo banyica nkavaho. Bansize napfuye. Napfuye mu mubiri no mu bwonko, na n’ubu uyu mubiri nywutunze numva atari uwanjye ».
Abarokotse jenoside b’i Kabarondo bavuga ko, mu gihe cy’imanza za jenoside imbere y’inkiko gacaca, hari ababuranye banakatirwa kubera icyaha cyo gusambanya ku ngufu abagore n’abakobwa mu gihe cya jenoside. Aha ni ho bahera bibaza impamvu Ngenzi Octavien na Barahira Tito, bateguye bakanayobora ibyo bitero, bo batigeze baburanishwa icyo cyaha mu nkiko z’igihugu cy’u Bufaransa. Uwacitse ku icumu w’i Kabarondo, wiswe RJD ku mpamvu z’umutekano, atunga agatoki ibitero bya Ngenzi na Barahira ahitwa Bisenga, Cyinzovu, Rundu na Rubira iwabo wa Ngenzi, ndetse no «kwa Ngenzi mu rugo». Agira ati « aho hose abagore n’abakobwa barasambanyijwe. Kuki bitigeze bihingutswa mu rubanza rw’i Paris, mu Bufaransa, kandi hano hari abakatiwe na gacaca kubera icyo cyaha? ».
Iyicarubozo!
Uyu munsi iyo ubajije abacitse ku icumu rya jenoside b’i Kabarondo niba koko hari abantu baba barahamijwe icyaha cyo gusambanya abagore bakanagihanirwa, bakubwira ko hafi ya bose bahunze. Gusa si bose kuko nk’abitwa Mutabazi na Bizimungu bakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko,kubera icyo cyaha bakoreye i Kabura mu muryango wa Rukinga, bari abazimyamuriro bo kwa se wa Ngenzi. Igitero cyasambanyije abakobwa be batatu, gahunda ari «mubasambanye kugeza bapfuye». Babonye badahise bapfa, babona kubicisha intwaro gakondo. Hari kandi ngo nka Turatsinze na Nyamucahakomeye, ndetse na Havugimana Theoneste. Iyi «nterahamwe», yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 29 ngo yagize uruhare mu rupfu rwa mwishywa wa RJD, wapfuye nyuma ya 1994 kubera ingaruka ry’iyicarubozo yakorewe.
Inkuru y’urupfu rwa nyina wa RJD yatumye amarira atenguha bamwe mu bari mu nteko iburanisha. Nyuma yo kubona abuzukuru be bamaze kwicwa urw’agashinyaguro, birimo no kubakorera ibya mfura mbi, uwo mukecuru yavuye mu bwihisho ajya kubapfunya no kubambika. Na we interahamwe zaraje «zirabanza zimunogoramo amaso», ziramubwira ngo «ngaho komeza wambike abakobwa bawe». Barangije baramwica. Bamwe mu nteko bararize! None se kuki icyaha cy’iyicarubozo cyangwa cy’ubugome ndengakamere bitigeze bivugwaho nka bimwe bigize icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu?
Byari nko gukinja agahene !
Mu rukiko hari havugiwe byinshi, bahumviye byinshi biteye ubwoba. Birimo nk’ifoto y’«impinja zirira zonka imirambo ya ba nyina». Mu iburanisha, gusubira mu mahano yabaye, hari aho byasabye ko imwe mu« nterahamwe» isubira mu byo bakoze, mu magambo ariko. Ni uko yatanze urugero rw’umugore basabye kururutsa umwana yari ahetse, bamwereka uko amuhagatira amucishije bugufi. Maze imwe mu nterahamwe, idudubiza wa mwana inkota mu rwano ku buryo ihinguranya umutima.
Nyir’ukwica urwo ruhinja ni we wari uhagaze imbere y’inteko. Na we yakoze urugendo rw’i Paris, nk’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha, kugira ngo asobanurire abazungu amarorerwa bakoze bayobowe na Ngenzi. Nzigiyimana alias Kajisho yahasize umugani w’ubugome ndengakamere bwakoreshejwe muri jenoside. Inkuru ye yasubije benshi muri jenoside nyirizina. Ku wa 14 Mata, basonga abaraye barokotse ubwicanyi bwo muri Kiliziya ya Kabarondo. We ubwe yasabye umugore kururutsa umwana ahetse, amwereka uko amuhagatira amucishije bugufi. Maze we ubwe nk’interahamwe, adudubiza wa mwana inkota mu rwano ku buryo ihinguranya umutima.
Nk’igisubizo ku nduru y’ububabare n’amarira byahise byuzura mu rukiko rw’i Paris, mu magambo atuje nk’uvuga ibintu bisanzwe, Kajisho abasonurira ko muri kiriya gihe « kwica umututsi byari byoroshye nko gukinja agahene ».
Icyuho cy’ubutabera ?
Muri gacaca, ibyo byaha ntibabiburanye. Cyane cyane ko, bo ku giti cyabo, nta muntu wabibareze. Ubanza ari na yo mpamvu, mu Ishami ry’Ubushinjacyaha bukuru (GFTU) rishinzwe gushakisha abakekwaho icyaha cya jenoside bakihishahisha hirya no hino ku isi, uyu munsi bavuga ko icyo cyaha batakibareze, byaba bo ubwabo cyangwa se ubushinjacyaha bw’u Bufaransa. Ku busanzwe, nk’uko bisobanurwa na Bwana Siboyintore Jean Bosco uyobora GFTU, « uburyozwacyaha ni gatozi ! Cyeretse ushoboye kugaragaza ko bari bafite umutwe bashinze, bakaba barawuyoboraga bawuha amabwiriza » yo gukora ibyo byaha.
Umukecuru KTX, umwe mu bahohotewe, asanga kuba ibyo bakorewe byose bitararyojwe Ngenzi na Barahira ari inenge ikomeye ubutabera bwagaragaje kuva i Kabarondo kugera i Paris, unyuze i Kigali. Kuri we, ngo« akaburiye mu isiza, ntikaboneka mu isakara ! Ibyo tutahawe na gacaca yacu, ntitwajyaga kubihabwa n’abazungu ». Akomeza agira ati « ko nshimye iwacu twazize ubujiji n’umuco wo kwanga kwivamo, nk’ahandi abaperereza bo bazitiwe n’iki ? ».
Kuba iriya dosiye itarakozwe muri gacaca, mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha, ndetse n’i Paris, bamwe mu banyamategeko basanga atari igitangaza, mu gihe nta wari watanze ikirego. Umunyamategeko Alexis Musonera avuga ko igihe cyose inzego zibifitiye ububasha zagaragaza « ibimenyetso byatuma habaho ikirego gishya, nta mpamvu hatabaho urubanza rushya ». Urundi rubanza, ku nyungu zande ? Z’abahohotewe cyangwa z’ubutabera ?
Sehene Ruvugiro Emmanuel


