Ngenzi na Barahira: Abahohotewe batezwe imitego y’ikinyoma

Imyaka 26 irashize, Barahira Tito na Ngenzi Octavien, bigeze gusimburanwa ku buyobozi bwa Komini Kabarondo mu Burasirazuba, bagabye ku batutsi ibitero byo kubarimbura. Hashize hafi imyaka 2 Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwemeje burundu uruhare rwabo runabahanisha igifungo cya burundu. Ku bahohotewe, urugendo rugana ku butabera rwaranzwe n’ukuri guke, ndetse n’ibinyoma ku bakabarengeye. Kuva i Kabarondo kugera i Paris, mu Bufaransa !

Isura ya Kabarondo yasigaye i Paris, na n’uyu munsi, igomba kuba itarasibangana. Basigaranye isura ya Kiliziya yiciwemo ibihumbi by’abatutsi n’ubunyamaswa bwinshi, bakajugunywa mu byobo rusange « nk’umwanda mu musarani cyangwa mu kimpoteri, nta Padiri, Imamu cyangwa Pasiteri bo kubaha icyubahiro cya nyuma », aho na n’ubu baringa y’« impinja zonka imirambo ya ba nyina » ikibunga mu ijuru rya Kabarondo. Kabarondo ariko ni isura y’ « abahohotewe bakeye kandi bakwiye icyubahiro » baje kuvuga ibyababayeho mu 1994, « batitaye ku kababaro n’ubukene bukabije…Ukwiyubaha kwabo kwaraturenze », nk’uko wari umushinjacyaha mukuru, Frédéric Bernardo, yabisobanuye mu myanzuro ye ya nyuma.

Kabarondo y’ukuri ariko, ya nyuma y’imyaka 26 nyuma ya jenoside n’imyaka ibiri nyuma y’urubanza rw’i Paris, ni Kabarondo y’abo bahohotewe banenga bavuga ko batawe ubutabera busesuye. Bemeza ko batezwe imitego mu manza zo kubarenganura. Bagifite inyota y’ukuri ku itegurwa rya jenoside iwabo i Kabarondo, ukuri ku butabera bahawe haba iwabo, haba se i Paris mu Bufaransa . “Twari tuzi ko i Paris tuzahamenyera uko bateguye kutwica, n’uruhare rwa buri wese. Ngenzi na Barahira barabihakanye. Ikindi kuki batubeshye ko tugiye mu rubanza i Paris kugira ngo turegere indishyi ?” Mu kuvuga ibi, umutangabuhamya MDC, utifuje ko izina rye rivugwa, ababazwa no kuba, mu bihe bitandukanye, hari abifashishije ubujiji n’intege nke by’abo kugira ngo bagere ku nyungu zitandukanye.

Kubafasha “kuregera indishyi”!

Kimwe na bagenzi be biswe “abaregera indishyi”, ngo mu bintu byababaje cyane MDC harimo kuba bashukishijwe ibintu, kubera ko bose bazi ko “jenoside yadusize iheruheru”. Agira ati “N’ubundi twari dufite inyungu n’ishyushyu ryo gushinja no guhamya ubugome bwa Ngenzi na Barahira. Ariko kutubwira ko tuzaburana n’indishyi, byabaye kutwongerera inyota ya ruriya rugendo rw’i Paris”. Ikindi abahohotewe bahurizaho ni uko mu rubanza nyirizina, mu ibazwa rya buri wese muri bo, nta n’umwe wigeze abazwa ku kibazo cy’indishyi. Byavuyemo gutekereza ko kizavugwaho mu isozwa ry’urubanza. Nyuma yo kugaruka i Kabarondo, uwitwa MZR asobanura uko yatunguwe agira ati “Jye natunguwe n’ubutumwa nahererekanyije na avoka wacu ambwira ko ikibazo kizigwa nyuma mu rubanza rwihariye (…) Hanyuma ngo indishyi zirareba gusa abahohotewe batuye i Burayi”.

Ni ukuvuga ko abahohotewe bose barenga 20 bakoze ruriya rugendo rw’i Paris gushinja, bari barijejwe ko bazahabwa umwanya wo kuregera indishyi ku babo bishwe n’imitungo yasahuwe. Muri bo hari abunganiwe n’Abavoka bari babishakiye ubwabo, harimo n’abashakiwe abavoka na CPCR, umuryango ukorera mu Bufaransa uri ku isonga mu gukurikirana no kugeza imbere y’ubutabera abakekwaho jenoside, bihishe muri icyo gihugu.

Ikindi kintu umutangabuhamya RZM ahurizaho na bagenzi be ni uko, nk’abantu bari mu rwego rw’ “Abaregera indishyi ( parties civiles)”, bagombaga kugira uruhare mu rubanza kuva rutangiye kugeza rushojwe. Byari biteganyijwe kandi ko bazajya bahabwa “akantu ko kubafasha” kangana n’amayero abiri (2 €) buri munsi. RZM ababazwa no kuba, nta bisobanuro, bamwe baramazeyo iminsi ibiri gusa abandi hafi icyumweru kimwe, bibamo “kuvutswa amafaranga yakatugiriye akamaro no gukurikirana imiburanishirize y’urubanza. Ntaho twari dutaniye n’abatangabuhamya basanzwe, batanga ubuhamya bwabo bahita bacaho!”
Umutego w’amategeko n’ururimi!

Byaba mu mategeko yo mu Rwanda cyangwa ayo gihugu cy’u Bufaransa, “Abaregera indishyi” bisobanura “uwangirijwe n’icyaha wese”. Mu manza nshinjabyaha, abaregera indishyi baba bisunze umushinjacyaha, bagatanga ikirego nk’icyo hagamijwe gusa kwishyuza ibyangijwe n’indishyi bishingiye kuri icyo cyaha. Baba bafite uburenganzira bwo kugira uruhare rutaziguye mu iburanisha ryose. Kimwe n’uko bashobora guhitamo guhagararirwa n’umwavoka.

Mu mategeko y’igihugu cy’u Bufaransa, kuba “Abaregera indishyi” byahaga gusa aba bahohotewe b’i Kabarondo uburenganzira bwo kuba “ababuranyi” mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira, nta burenganzira bwo “kuregera indishyi” kubera ko badatuye muri kiliya gihugu cyangwa kimwe mu bigize Umuryango w’ibihugu by’Uburayi. Ibi byabituye hejuru nyuma y’urubanza! Kuba mu mategeko y’u Rwanda, ijambo ry’igifaransa “Parties civiles” ritwa “Abaregera indishyi” mu kinyarwanda, byatumye abanyamategeko “bashorera butama” abahohotewe mu cyizere cyo kuzaregera indishyi, nk’uko bisanzwe mu Rwanda. Iby’iki “kinyoma kigomba kuba cyaratekerejweho”, RZM abigaya cyane agira ati “tubagaya kwiyita ko batureberera kandi bagamije inyungu zabo gusa. Nyamara n’iyo batubwiza ukuri, twe twari dushishikajwe n’uko abatwiciye bahanwa kuruta ibintu!”

Ubutabera bucagase cyane!

Nk’uko byagaragaye mu mwanzuro w’urukiko, hari ibibazo urukiko na rwo rutashoboye kweyuraho igihu. Ni nde wishe François Ntirushwamaboko ? Ukuri kutavuzwe ni ukuhe ku bitero byo ku Kiliziya, ku kigo nderabuzima na IGA bya Kabarondo ? Uruhare rwa buri wese muri byo ni uruhe ? Abatutsi bakuwe kwa Umutesi Médiatrice, abari bihishe kwa Ngenzi biciwe he, imibiri yabo yajugunywe he? Barimo umuryango wa Oscar Kajanage, inshuti ya Ngenzi kuva mu bwana. Umwe mu bahohotewe asanga kuba Ngenzi na Barahira batarigeze babivugaho ukuri kuri ibi bibazo, « bifungirana abahohotewe mu gahinda kadashira ko kutamenya urupfu rw’ababo no kutabashyingura».

Byarangiye urukiko ruhannye abaregwa rushingiye ku bimenyetso bidashidikanywaho by’abatangabuhamya barimo n’abafatanyacyaha babo muri jenoside. Ubuyobozi bwa Ibuka ya Kabarondo busanga, nubwo Ngenzi na Barahira bahanwe, “kuba hari ukuri kutaragaraye, kuba nta kwicuza kugaragaza ko ibyo bakoze batazabyongera, kuba nta ndishyi ku bahohotewe, abahohotewe barahawe ubutabera bucagase cyane”.

Mu byaha Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwahamije Ngenzi Octavien na Barahira Tito, ku wa 06 Nyakanga 2016 no ku wa 06 Nyakanga 2018, mu bujurire, harimo iyicwa ry’abatutsi barenga 2000 bari bahungiye kuri Kiliziya ya Kabarondo, ku italiki ya 13 Mata 1994. Uwari Padiri mukuru, Oreste Incimatata, ifoto yasigaranye ku gicamunsi cy’uwo munsi w’imperuka ya Kabarondo ni iy’ “impinja zasigaye zonka imirambo ya ba nyina”!

Sehene Ruvugiro

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *