IMG-20250226-WA0004

Ngoma: 3 bafunzwe bakekwaho gutemagura inka z’umuturage

Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bo mu karere ka Ngoma, ikaba ibakekaho kwirara mu ifamu y’umuturage bagatemagura inka ze.

Mu ijoro ryacyeye ni bwo abantu batahise bamenyekana biraye mu ifamu ya Nahimana Innocent iherereye mu Murenge wa Jarama muri Ngoma, batema inka ze esheshatu.

Inka enye mu zatemwe zahise zipfa, ndetse abazitemye bazica amaguru barayatwara.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma mu butumwa kanyujije ku rubuga rwa X, bwavuze ko amakuru ya buriya bugizi bwa nabi bwayamenye mbere yo gutangiza iperereza ngo hamenyekane ababukoze.

Buti: “Iki kibazo twakimenye, ku bufatanye n’izindi nzego turimo kugikurikirana kugira ngo abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi bafatwe bashyikirizwe  ubutabera, bakurikiranwe.”

Polisi y’igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko yamaze guta muri yombi batatu bakekwaho gutema inka z’uriya muturage.

Yagize iti: “Ibi byabaye mu ijoro ryakeye kandi twatangiye kubikurikirana, ndetse n’abacyekwa batatu bamaze gufatwa bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Jarama mu gihe iperereza rigikomeje.”

Si ubwa mbere mu Ntara y’Iburasirazuba humvikanye igikorwa nk’iki cyo gutema amatungo nk’aya.

Nko mu Ukwakira 2023, abantu batahise bamenyekana biraye mu nka z’abaturage batatu, batemamo zirindwi mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *