Ngoma: Abaturage basabwe gufata neza ibikorwaremezo bahawe na Polisi y’igihugu

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie ubwo yasozaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’igihugu yasabye abaturage bahawe amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba ndetse n’uwubakiwe inzu na Polisi y’igihugu kubifata neza bikabafasha guhindura imibereho yabo.

Mu karere ka Ngoma ku wa 28 Ugushyingo 2021 ni bwo hasojwe ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi byibanze ku gufasha abatishoboye, kubona imirasire izabafasha kubona umuriro ndetse undi muturage yubakiwe inzu nayo akaba yayihawe muri uwo muhango.

Abaturage bagenewe imirasire bavuga ko izabafasha kwiteza imbere ndetse abana bakaba bagize amahirwe yo kujya basubiramo amasomo.

Kajangwe Jean Bosco ni umwe mu baturage bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, yemeza ko Polisi y’u Rwanda ibakuye mu icuraburindi.

Agira ati: “Turishimira igikorwa cyiza twakorewe na Polisi tukaba tubasha gucana, mbere tutarahabwa iyi mirasire, kuryama kwari ukuyoborwa n’umutima aho umuntu aryama. Ariko ubu aho baduhereye uyu muriro w’imirasire turanatarama, abana bacu nabo basubiramo amasomo nk’abandi.”

Senyana Athanase, umuturage wubakiwe na Polisi yishimiye inzu nziza yahawe ndetse anavuga ko igiye kumufasha guhindura imibereho ye.

Yagize ati: “Igikorwa bankoreye nacyishimiye cyane kuko ntarabona iyi nzu nari mbayeho mu buryo budasobanutse. Ndashimira Polisi yampaye iyi nzu. Turishimira kandi imiyoborere myiza y’igihugu cyacu ,dufite abayobozi beza batekereza gufasha umuturage guhindura ubuzima bwacu, biraduha icyizere cy’uko ubuzima bwacu bugiye guhinduka. ”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye abafashizwe kubona amashanyarazi ndetse n’uwubakiwe inzu kubifata neza.

Yagize ati: “Uyu munsi Turishimira ibikorwa byakozwe na Polisi y’igihugu kugira ngo bifashe umuturage kubaho neza. Turasaba abahawe ibi bikorwa kubibyaza umusaruro bakiteza imbere kandi bakabifata neza kugira ngo babagirire akamaro. Ahandi bitaragera tuzabihageza nk’uko biri mu mihigo y’akarere.”

Ibikorwa byubakiwe abaturage na Polisi mu karere ka Ngoma byatangiwe kubakwa kuwa 15 Kanama 2021, hubatswe inzu ifite agaciro ka 9.960.000 Frw, abaturage 384 batuye imirenge ya Rukumberi na Sake bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yose hamwe ifite agaciro ka 46.80.000frw.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *