Ngoma :Uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yishwe n’abataramenyekana banatwara umutwe

Amakuru dukesha bamwe mu babyeyi bakoranye na Nyakwigendera Nduwamungu Pauline wari ufite imyaka 65,avuga ko urupfu rwe rwamenyekanye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024, hagati ya Saa tatu na saa tanu za mu gitondo.

Umwe mubaniriye na BWIZA yavuze ko Nduwamungu Pauline,umubiri we wabonetse mu kimoteri bari bamushyizemo bashyiraho itaka .

Abaturage batuye mu Murenge wa Rukumberi,Akagari ka Rubago , Umudugudu wa Akabungo ,bavuze ko uwo mukecuru warakotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bamubuze ku wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 ,batangira no kumushakisha kugeza ku wa Gatanu ubwo babonaga ikimoteri gisibye bagisibura bagasanga abamwishe barajugunye umubiri we muri icyo kimoteri ndetse bakanasanga umutwe barawutwaye kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru wari utaboneka .

Iyi nkuru y’urupfu rw’uwo mubyeyi, BWIZA yayimenye ku mugoroba wo ku wa Gatanu ariko tugerageza kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie ku murongo wa telefoni ndetse tumwandikira n’ubutumwa ariko ubwo twakoraga iyi nkuru uyu muyobozi yari atarabusubiza.

BWIZA yagerageje no kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Rukumberi,Mugabo afata telefoni ariko avuga ko ahuze ndetse twongeye kumuvugisha kuri uyu wa Gatandatu avuga ko atwaye imodoka.

Twagerageje kuvugana na Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ntibyadukundira kuvugana nawe ,ariko amakuru avuga ko hari abantu bafashwe mu rwego gukora iperereza ku rupfu rwa Nyakwigendera.

Hari amakuru avuga ko kumugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024 ,abantu barindwi aribo barimo gukorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *