Bamwe mu batuye mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero bavuga ko ubu basigaye bavunwa no gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Ramba no mu Kanyana nyuma y’uko hashize amezi asaga abiri bafungiwe Poste de Sant é ebyiri bari bafite muri uyu murenge ndetse ngo ntibanafite amakuru ku ifungwa ryazo kuko bumvise ko zaba zareguriwe ba Rwiyemezamirimo abandi bakavuga ko babonye ibikoresho bipakirwa imodoka.
Ntirenganya Alphonse utuye mu kagari ka Musenyi muri uyu Murenge, avuga ko mu Kagari kabo bari bahafite Poste de Santé ya Rugari yari ihuriweho n’utugari tubiri aka Musenyi na Rutovu ndetse n’igice kimwe cy’Akagari ka Birembo ariko ubu ngo hashize igihe bababwiye ko idakora yafunzwe, ibi bikaba byarabagizeho ingaruka zo gukora urugendo rurerure bagana ibigo nderabuzima bibegereye dore ko ari agace k’imisozi miremire.
Agira ati “Nagiyeyo kwivuza mpasanga umuganga arambwira ngo ntihagikora harafunzwe, abagore bahakingirizaga abana ubu basigaye bajya i Ramba cyangwa mu Kanyana, umubyeyi yafatwaga n’inda akajya mu Rugari bakohereza Ambulance[Imbangukiragutaba] ikaza kuhamufata ariko aho batwohereza ni kure sinzi ko umugore yaba ari ku nda agakora urugendo rw’amasaha atatu agiye kubyara kuko nta mihanda ihari”.
Niyonsaba Jean Baptiste ni umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Musenyi, avuga ko iri fungwa rya Poste de Santé ryabagizeho ingaruka nyinshi kuko nabo niho bajya gukorera amaraporo yabo ikindi ngo n’uko abantu basigaye bavunika bajya kwivuza ndetse ngo kubera imigezi iri hagati y’imisozi iyo yuzuye bacumbika hafi y’ivuriro.
Agira ati “Ikifuzo cyanjye kandi mpuriyeho n’abandi ni uko hariya mu Rugari hagarurwa ibikoresho hakongera gukora neza abaturage bakivuriza hafi ,kuko hari ubwo bajya ku kigo nderabuzima imigezi yakuzura ugasanga ntibabona aho baca bagasaba amacumbi ku bari hafi y’ivuriro”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Sovu, Harerimana Adrien, ntiyemerenywa n’abaturage ko itagikora kuko ngo biterwa n’indwara bagiye kwivuza ngo uwivuza umutwe ntiyabura ubuvuzi ariko ngo abagore bagiye kubyara bajya ku bigo nderabuzima bibegereye gusa nawe yemeza ko abaturage bakora urugendo rurerure ariko akanavuga ko poste de sante ya Rugari yo ubu iri muri gahunda yo kwegurirwa rwiyemezamirimo.
Agira ati “Hano muri Sovu hari Poste de Santé ebyiri iya Rugari iri ku isoko ryo kwegurirwa abikorera ariko nta Rwiyemezamirimo mu nyungu z’abaturage, ariko kugira ngo umuturage ataryamirwa hazaba hari komite ishinzwe kuzicunga izaba irimo umukozi w’umurenge ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kugira ngo abaturage bataryamirwa”.
Ku rundi ruhande ariko abaturage bavuga ko nubwo bagiye babyumva mu magambo ko zigiye kwegurirwa ba Rwiyemezamirimo , ubuyobozi butigeze bubibamenyesha, icyo babwiwe ni uko zitagikora kandi bakabibwirwa n’umuganga umwe wirirwa aho zakorera ayobora abaturage aho bajya kwivuriza mu bigo nderabuzima.
Ikindi abaturage bavuga ko batishimiye ni uko uko kuzegurira ba Rwiyemezamirimo ngo bizatuma umuturage ahendwa kuko aba bikorera bazaba baje gucuruza kandi ngo abashoramari baba bashaka inyungu kandi bari basanzwe bazi ko ubuvuzi babuhabwa na Leta.
Gusa umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge amara impungenge abaturage ababwira ko nta kibazo kizabaho kuko ngo abashinzwe ubuzima n’abayobora utugari ngo bazajya bagenzura serivise batanga kandi ngo azaba anakira n’abakoresha ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé.
Ubusanzwe abagore bagiye kubyara bakirirwaga kuri izi Poste de Santé ubu zafunzwe, abakingiza no gupimisha abana , indwara zitandukanye zose zivurirwa ku bigo nderabuzima abaturage ba Sovu baziboneraga kuri poste de santé, kuri ubu basigaye bakora urugendo rw’amasaha atatu bajya kwivuza mu gihe batarenzaga isaha imwe.




