Bavuga ko bamaze imyaka myinshi basiragira bishyuza ibyabo

Ngororero: Umuvunyi mukuru yavuze ko ruswa ituma abaturage banga ubuyobozi

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase avuga ko mu gihe cyose ruswa itarwanyijwe, ishobora gutera abaturage kwanga ubuyobozi buriho bitewe n’uko ibatera ubukene abo bayiha batera imbere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2020, mu Murenge wa Ngororero, Akarere ka Ngororero, Intara y’Uburengerazuba, aho uru rwego rw’umuvunyi ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) bifatanyije n’abaturage mu Nteko rusange, aho yabagejejeho ikiganiro anabagaragariza ububi bwa ruswa.

Bwana Murekezi avuga ko mu gihe abaturage bafite ibibazo imiryango idatera imbere ndetse n’igihugu muri rusange, bityo agasaba abayobozi bose kumva ko bafite inshingano yo kubikemura mu mucyo birinda ko hagira urenganywa.

Yagize ati “Abarya ruswa bahemukira igihugu, bakanahemukira Abanyarwanda, abarya ruswa bo barakira abaturage bandi bagakena kandi ndakubwiye iyo abaturage benshi bagenda bakena ntabwo bashobora gukunda ubuyobozi, kandi mu gihe abayobozi n’abandi bakozi barya ruswa barimo kugenda bazamuka, icyo gihe abaturage bijundika ubuyobozi”.

Yakomeje avuga ko ruswa ari ikintu kibi cyane ko gishobora guteranya abayobozi n’abaturage by’umwihariko ikanaba imbarutso y’umutekano muke mu gihugu.

Ati “Hariya mwumva ibisasu biturika burya akenshi baba batanze ruswa abagomba guhagarika abafite ibisasu bagahumiriza kuko bo baba bakuyemo ayabo, abaturage bagashira”.

Yasabye kandi abayobozi bo muri aka karere kwita ku bibazo by’abaturage, bigashakirwa umuti, hakarangizwa neza imanza kugira ngo abaturage badasiragira mu nzego.

Abaturage batonze umurongo muremure bageza ibibazo byabo ku muvunyi, ibibazo birebana n’imanza bamaze igihe kirekire baburana zishingiye ku mitungo n’ibindi ndetse n’ibijyanye n’akarengane.

Bavuga ko bamaze imyaka myinshi basiragira bishyuza ibyabo
Bavuga ko bamaze imyaka myinshi basiragira bishyuza ibyabo

Bagejeje ku Muvunyi ikibazo bamaranye imyaka bavuga ko ari 10, aho bamaze iyi myaka yose batarahabwa ingurane ku byabo byangijwe mu mirenge itandukanye y’aka karere, begerezwa umuriro w’amashanyarazi.

Ni ikibazo umuvunyi yasobanuriwe ko kireba Akarere, REG ndetse n’Ikigo cy’igihugu gifite gutunganya imihanda mu nshingano (RTDA) ariko akarere kakavuga ko ku ruhande rwako aho kagombaga kwishyura Miliyoni 200 ubu kabaze kwishyura izisaga 120.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid ati “Ni amakosa akarere twakoze kuko mbere y’uko igikorwa gikorwa twakabaye twarabanje kubaha ingurane ibyo siko byakozwe, navuga ko bititaweho. Gusa tumaze kubona uko icyo kibazo giteye twakoze urutonde rw’abo baturage bose kugira ngo turebe uko dushobora kubishyura, zari Miliyoni zisaga 200 ariko abasigaye kwishyurwa ni bake ugereranije n’abo twari dufite. Gusa agera mu Miliyoni 120 abaturage bamaze kuyabona, bigaragara ko habayemo uburangare ariko twahagurukiye iki kibazo”.

Umuvunyi Mukuru yizeje abaturage basigaye batarishyurwa bagiye guhabwa amafaranga yabo ku ngengo y’Imari y’uyu mwaka, abazasigara batayabonye bakazayabona ku iy’umwaka utaha.

Abayobozi batandukanye bifatanije n'abaturage mu Nteko Rusange
Abayobozi batandukanye bifatanije n’abaturage mu Nteko Rusange
Abaturage ku murongo bageza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru
Abaturage ku murongo bageza ibibazo byabo ku Muvunyi Mukuru

k1.jpg

Reba Video

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *