Abaturage bo mu karere ka Gicumbi bahawe akazi biciye muri gahunda ya VUP, barishimira kuba hari byinshi bamaze kugeraho, gusa bakagaragaza impungenge z’uko amafaranga basigaye bakorera ari make cyane.
Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gicurasi, ubwo intumwa zaturutse muri Ambasade zitandukanye zagiriraga uruzinduko mu karere ka Gicumbi, mu rwego rwo gusura imishinga y’abagenerwabikorwa ba VUP iterwa inkunga n’Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga (FCDO).
Ibi biro bitera inkunga iriya mishinga bibinyujije mu mushinga uzwi nka EPR ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Gutera Inkunga Ibikorwa by’Iterambere mu nzego z’ibanze (LODA).
Ibikorwa byasuwe birimo amatelasi y’indinganire ari gukorwa n’abagenerwabikorwa ba VUP mu murenge wa Miyove, umuhanda ndetse n’Ikigo Nderabuzima; mu gihe mu murenge wa Kageyo ho hasuwe ishuri ryigisha imyuga ndetse n’ubumenyingiro.
Mukansanga Christine uhagarariye ‘VUP Abakoresha imbaraga’ yo mu murenge wa Kageyo, yavuze ko VUP imufata yari afite abana batanu, kuri ubu batatu muri bo akaba yarashoboye kubishyurira ishuri ku buryo bose magingo aya bari mu nzego z’umutekano.
Uyu muturage avuga ko umuturage uri muri VUP mu byo arusha utayirimo harimo “gukora ku ifaranga kenshi”, ibituma ufashwa n’iriya gahunda yizerwa cyane ku buryo abana be bataburara.
Mukansanga uvuga ko iriya gahunda yanamufashije kwiteza imbere agura amatungo magufi arimo inkoko n’ihene, ku rundi ruhande agaragaza ko abagenerwabikorwa b’iriya gahunda muri iki gihe bafite imbogamizi zo kuba amafaranga bahabwa ari make cyane ukurikije uko ibiciro byifashe ku isoko.
Ati: “Rwose ni byiza kuba dufite akazi, ariko amafaranga dukorera tujyanye n’imihahire iri ku isoko ni make cyane. Umuturage uhinga akorera Frw 1,500, hanyuma njyewe uba ubahagarariye nkorera Frw 2,500 na ho umukapita agakorera Frw 2,000 yonyine.”
Ku bwe, ngo umuturage uhinga na kapita bakongerewe byibura Frw 500 ku mafaranga bahabwa, hanyuma ubahagarariye akongerwa Frw 1,000.
Undi witwa Ngerageze Théoneste na we yagize ati: “Bitewe n’ukuntu isoko rihagaze, niba turi gukorera 1,500 bayazamuye bakayagira 2,000 byaba bihagije. Kuko nka mbere ikilo cy’ibirayi cyaguraga nka Frw 300, ariko ubu kigeze muri 600 cyangwa 700. Ibishyimbo byaguraga 500 bigeze mu 1,500. Urumva ko ya mafaranga dukorera bitewe n’isoko riri hanze ni makeya, ariko yiyongereye ntacyo byaba bitwaye.”
Uwizeyimana Séraphine we avuga ko amafaranga bakorera “hari n’igihe umara kuyahembwa wajya mu isoko ukabura ikintu uyaguramo”, ibyo aheraho asaba ko amafaranga bahembwa yakwiyongeraho andi make.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Marie Solange Nyinawagaga, yasobanuye ko abafashwa biciye muri iriya gahunda badahabwa imirimo y’amaboko gusa, ko ahubwo biba bikomatanyije no guhabwa inguzanyo, kwigishwa imyuga no guhabwa ibikoresho bizatuma babasha gukora ibyo bize.
Nyinawagaga yijeje ko uko ubushobozi buzagenda bwiyongera ari na ko ibihabwa bariya bagenerwabikorwa ba VUP bizagenda byiyongera.
Ati: “Uko igihugu kibona ubushobozi abaturage ni abacu, turabakunda, hari ubushobozi dukomeza kongera; ariko n’ibihari uyu munsi ku muntu ushaka gukora no kwiteza imbere ntabwo ari bike.”
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’iterambere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Anna Wilson, yashimiye LODA irangaje imbere gahunda ya VUP, ashimangira ko bishimiye cyane kuba umufatanyabikorwa w’iriya gahunda.
Yashimye kandi uburyo abaturage bo mu mirenge ya Kageyo na Miyove bakora muri VUP babashije kwivana mu bukene.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo muri rusange (EICV7) bugaragaza ko hagati ya 2017 na 2024 ubukene mu Banyarwanda bwagabanutseho 12.4% (abarenga miliyoni 1.) bitewe n’imirimo myinshi yahanzwe, yiganjemo iyaciye muri gahunda ya VUP.
Imibare yerekana ko byibura Abanyarwanda bari munsi y’umurongo w’ubukene bagera kuri miliyoni, 1 buri mwaka bafashwa biciye muri iriya gahunda.





