Nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteye indi ntambwe zifatira ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’abajenerali bacyo bane bakuru, ubu ikirimo kwibazwa ni ukumenya niba hari icyo ibi bihano bizahindura ku bibera mu burasirazuba bwa Congo, ndetse n’ingaruka bizagira kuri RDF muri rusange no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro irimo hirya no ino muri Afurika.
Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo Amerika yatangaje ibihano bishya ku bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda. Muri bo harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi; Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’ingabo kandi wahoze ayobora Ingabo Zidasanzwe z’u Rwanda, Maj. Gen. Ruki Karusisi; n’Umuyobozi w’Ingabo Zidasanzwe z’u Rwanda kuri ubu, Brig. Gen. Stanislas Gashugi.
Ibi bihano bije byiyongera ku byafatiwe James Kabarebe ku itariki ya 20 Gashyantare 2025. Abo bantu bose bahawe ibihano bashinjwa gutera inkunga iziguye cyangwa itaziguye ihuriro rya AFC / M23, ibyo ngo bikaba byaratumye inyeshyamba zifata igice kinini cy’uburasirazuba bwa Congo.
Ifatwa rya Uvira n’ibihano bya Washington
Ariko ikintu kitari kuvugwa cyane muri ibi bihano bishya n’uko ubu bireba Igisirikare cy’u Rwanda muri rusange. Iki cyemezo cya Amerika cyafashwe nyuma y’amezi abiri hasinywe amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda, ariko cyane cyane nyuma y’uko umutekano ukomeje kuba muke kuri terrain.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano y’amahoro inyeshyamba za AFC / M23 zafashe igihe gito Umujyi wa Uvira induru ziravuga, Washington ibona ko ari ukurenga ku masezerano kandi ko Kigali ari yo iri inyuma yo kwegera imbere kw’inyeshyamba. Ni mu gihe u Rwanda nubwo rwemera ko rufitanye imikoranire mu by’umutekano na AFC/M23, rutemera ko rufite ingabo ku butaka bwa Congo.
Ni izihe ngaruka rero ibyo bizagira ku Gisirikare cy’u Rwanda?
Ikinyamakuru Afrikarabia kivuga ko ibihano bya Amerika bizabanza mbere na mbere kugora cyane ihererekanya ryose ry’amafaranga na RDF ririmo amadolari. Ubu nta gikoresho na kimwe cya gisirikare u Rwanda rushobora kugura muri Amerika.
Ku rundi ruhande ariko, bivugwa ko nta ngaruka zikaze ibi byagira ku Rwanda, kubera ko rufite ahantu hatandukanye rushobora gukura intwaro nko mu Bushinwa, Israel, na Turkiya. Ubusanzwe nta nubwo ibikoresho byinshi by’ingenzi Igisirikare cy’u Rwanda gifite biva muri Amerika.
Ikindi kandi, Igisirikare cy’u Rwanda gifitanye isano rya bugufi n’ubukungu bw’u Rwanda mu nzego zitandukanye, nko mu bijyanye n’ubwubatsi, logistique, ubuhinzi, n’itumanaho. Ibigo nka Crystal Ventures Ltd, Agro-Processing Industries cyangwa Horizon Group byose bifitanye isano y’amafaranga n’Igisirikare cy’u Rwanda. Ibihano bya Amerika rero bishobora kutagira ingaruka zifatika ku gisirikare.
Irak, u Burusiya, Iran… Ibihano ni gake bitanga umusaruro
Ibi bihano kandi bitera kwibaza ikindi kibazo: imishahara y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu nka Repubulika ya Centrafrica cyangwa muri Mozambike. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika bigira uruhare runini mu kubungabunga amahoro muri Afurika. Loni izakora iki rero? Ese ishobora gukomeza kwishyura Ingabo z’u Rwanda kubera ubwo butumwa?
Twabibutsa ko, kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zonyine ari zo zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda, kandi ibihugu byinshi by’u Burayi bifite inyungu mu gukomeza ibyo bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane muri Mozambike, aho TotalEnergies ifite sites nyinshi nimishinga ya gaz. U Rwanda rero rushobora gukomeza kwiringira inkunga y’i Burayi.
Amaherezo rero, ngo nubwo ibihano bya Amerika bigaragara nk’igihombo ku Rwanda, byibuze ukurikije uko bivugwa, ntibiteganijwe ko bizahagarika ibikorwa bya gisirikare by’u Rwanda vuba aha. Ibihano ntabwo byigeze bihatira igihugu gupfukama: Irak, u Burusiya, Iran, hashyizweho ubundi buryo bwo guhangana n’ibihano ubukungu bukomeza kwifata neza kandi ibihano iteka ntibitanga umusaruro.
Amerika ariko yizera ko u Rwanda rukomeje kwishingikiriza ku nkunga mpuzamahanga, rushobora kugabanya uruhare rwarwo mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa Congo no guhagarika inkunga bivugwa ko rutera AFC / M23.
Hagati aho, kuri uwo munsi Washington ifatira ibihano Igisirikare cy’u Rwanda, Umugaba Mukuru w’Inyeshyamba za AFC/M23, Sultani Makenga, wari waravuzwe ko yapfuye, yagaragaye yakira abarwanyi bashya 1.500 muri AFC / M23, icyafashwe nk’intambwe ya mbere inyeshyamba zateye mu kwereka Amerika ko zititaye ku bihano.