Ni nde ukwiriye kuryozwa iyimurwa ry’abanyeshuri batatsinze?

Umwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 wabaye kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020 wafatiwemo ibyemezo birimo guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze uzwi nka ‘Promotion Automatique’, hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.

Nyuma y’amezi ane, Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagize ati : “Umwarimu uzongera kwimura umunyeshuri utaratsinze neza, azajya abihanirwa.” Iri jambo ryatumye abenshi bibaza ku muntu ufite ububasha bwo kwimura umunyeshuri, yaba yatsinze cyangwa atatsinze, abarimu bati : “Tubaye insina ngufi, ya yindi icibwaho urukoma.” bashaka kugaragaza ko atari bo bimura abanyeshuri, bo barengana.

Umunyeshuri utatsinze neza ni uwuhe ?

Biragoye kumenya uko umunyeshuri utatsinze neza mu gihe nta nota fatizo ryashyizweho ribigena, ku buryo kuvuga ko umunyeshuri yatsinze neza cyangwa nabi, byaba bishingira ku marangamutima cyangwa uko umuntu yemera. Hari umubyeyi ureba indangamanota y’umwana we, yabona yagize amanota 50%, akabyishimira, undi bikamubabaza, akifuza arenga 80%.

Ibigo by’amashuri byimura abanyeshuri mu buryo bwabyo bw’umwihariko. Hari ibyimurira ku manota 50%, ibindi bikimurira no kuri 35%, hakaba n’ibindi bidashobora kwimura umwana watsinzwe umubare w’amasomo runaka, n’iyo yaba yagize amanota 70%, bigashyiraho gahunda ya ‘Deuxième Session’ ibonwa nk’amahirwe ya kabiri ku munyeshuri.

Ikibazo cy’amanota meza kiracyibazwa mu bizamini bya leta mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu cyiciro rusange. Aho ibijyanye n’imitsindire biza mu byiciro bitandukanye birimo : I, II, III, IV n’icya nyuma kizwi nka U (Unclassified). N’ubwo bigaragara ko muri ibi byiciro haba harimo abatsinzwe mu buryo bukabije, ntibabuzwa gukomereza mu bindi byiciro by’amashuri.

Hashingiwe kuri izi mpamvu, ntabwo bishoboka kumenya utagize amanota meza mu gihe nta muntu ushyiraho akarongo kabigaragaza mu buryo buzwi kandi buhuriweho, ahubwo ari amahitamo y’ibigo by’amashuri.

Ni nde ufite ububasha bwo kwimura umunyeshuri utatsinze ?

Umuco wa ‘Promotion Automatique’ usa n’uwizanye, ukwira hose gusa biragoye kumenya igihe watangiriye n’uwawutangije. Ku ufite ububasha bwo kwimura abatatsinze, buri ruhande ruritana bamwana. Abarimu bati : “Ikibazo ni uburezi (Système d’Education).” Iki kibazo bacyegeka ku rwego rw’uburezi, bashingiye ahanini ku igenwa ry’amanota mu bizamini bya leta ndetse n’iyimurwa ry’abakandida bakoze ibi bizamini. Umwe mu barezi ati : “Kwimura abana batatsinze neza ntabwo biterwa na mwarimu ahubwo biterwa n’ibwiriza ritanditse MINEDUC yifashisha.”

Ku bijyanye n’amanota y’ibizamini n’amasuzuma bisanzwe, ku ndangamanota z’abanyeshuri, abarimu nabwo ntibibonaho ububasha bwo kwimura abanyeshuri babo kuko ngo iki cyemezo gifatirwa mu nama bakora hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri izwi nka ‘Déliberation’. Iyi nama ni yo imenyekaniramo umunyeshuri ukwiriye kwimuka, usibira ndetse n’uwirukanwa hashingiwe ku byiyumviro.

Hari icyizere ko ‘Promotion Automatique’ yacika

Minisiteri y’Uburezi ifite ububasha bwo guca umuco wo kwimura abatatsinze ndetse bigaragara ko ifite ubushake nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Uwamariya ndetse n’Umwiherero w’abayobozi bakuru ukaba warabyemeje. Icyo isabwa na REB, ikigo kiyishamikiyeho ni ugushyiraho inota fatizo rigena abakwiriye kwimuka n’abasibira ndetse n’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ryo kwimura abatsinze.

Uwaryozwa iyimurwa ry’abatatsinze

Mwarimu, ubuyobozi bw’ishuri bufata ijambo rya nyuma muri ‘Déliberation’ ndetse n’urwego rw’igihugu rw’uburezi ni abafatanyabikorwa. Ikibazo cyo kwimura abatatsinze cyabazwa izi mpande zose. MINEDUC na REB zabibazwa mu gihe zitashyizeho ingamba zo guca uyu muco ndetse n’uburyo bw’igenzura. Ibigo by’amashuri n’abarezi bazabazwa ko batubahirije itegeko rituruka mu rwego rukuru rw’igihugu. Gusa ariko ikizima si ugutegereza kuzira ikosa ahubwo ni ukwicara hamwe, ikibazo kikigwaho n’izi mpande zose, kigashakirwa umuti habanje kugaragara ukuri kw’imiterere yacyo ndetse n’imbogamizi zirimo, bigashingirwaho hafatwa ingamba zarandura neza ikibazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *