Faustin-Ndikumana

Niba utekereza ko impunzi zizahera ishyanga ukureyo amaso: Faustin Ndikumana

Umuhanga mu by’ubukungu akaba n’umuyobozi w’ihuriro PARCEM (Parole et Action pour le Réveil des Consciences et l’Évolution des Mentalités), ritavuga rumwe na leta y’ u Burundi Faustin Ndikumana yatangaje ko nta mpunzi n’imwe Imana yemera ko ihera  mu mahangaburundu.

Mu bitekerezo yagejeje ku baturage b’ u Burundi, Ndikumana yagaragaje zimwe mu nkingi zikomeye z’icyerekezo cy’u Burundi, hagati ya 2040 na 2060, avuga ko kubanisha Abarundi bose ari yo ntambwe ikomeye mu gihugu kandi ko ikwiye gutangira hakiri kare.

Yagize ati: “Umuhutu, umututsi n’umutwa bose ni Abarundi. Imana yabashize mu Burundi. Nimba rero wibaza ko uzabakumira, ukureyo amaso” asaba ko impunzi zose zitahuka zigateza imbere igihugu cyazo.

Uyu muyobozi wa PARCEM avuga ko hari ibintu by’ingenzi igihugu kigomba gushyira imbere niba kigamije kugera ku iterambere rirambye nk’ uko u Burundi buhora bubiririmba.

Yavuze ko u Burundi bugomba gukurura abashoramari mpuzamahanga bashyira imari mu gihugu, nk’uko bikorwa n’ibihugu bihana imbibi birimo Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda.

Ndikumana ashimangira ko Uburundi busigaye inyuma muri urwo rwego. Ahamya ko nta gihugu cyatera imbere gifite ruswa n’imiyoborere idahwitse, bityo ko hakenewe ubuyobozi bwizerwa, butabogama kandi bushingiye ku mategeko.

Kubana mu mahoro, kutavangura no gushyira hamwe nk’igihugu ngo ni imwe mu nkingi zikomeye zo kwihutisha iterambere ry’Uburundi.

Ahamya ko impunzi ziri mu mahanga ari umutungo igihugu cyatakaje, kandi zifite uruhare rukomeye mu kongera ubukungu n’imiyoborere myiza mu gihe baba batahutse.

Yagize ati: “Niba utekereza ko impunzi zizahera mu mahanga, ukureyo amaso! Nta na rimwe Imana yemera ko impunzi zihera ishyanga.”

Ndikumana asoza yemeza ko afite byinshi yakungura igihugu cye, kandi ko yiteguye kugira uruhare mu rugendo rwo kugishyira umurongo w’ icyerekezo cy’ u Burundi 2040–2060.

Akaba ariyo mpamvu asaba Leta ko yamwiyegereza, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ubukungu, kugira ngo atange ibitekerezo bifatika bishobora guhindura ubukungu bw’ igihugu .

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *