Nibishaka wahoze ari umuyobozi wungirije wa RGB yakatiwe imyaka 5 ariko akazafungwa igice

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), Emmanuel Nibishaka, yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kandi acibwa ihazabu ingana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano .

Umucamanza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu, itariki 14 Ukuboza yavuze ko Nibishaka azakora kimwe cya kabiri cy’igifungo cye mu gihe ikindi gice kizasubikwa. Hemejwe kandi ko asubiza abahohotewe amafaranga yabo kandi akishyura ibyangiritse.

Umucamanza yavuze ko iki cyemezo kije nyuma y’uko urukiko rusuzumye ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha ndetse no kuba Nibishaka yaremeye ibyaha aregwa nyuma yo gufatwa kwe.

Mu iburanisha ryabaye ku ya 6 Ukuboza, ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’umushinjacyaha Charles Kayove bwavuze ko umwaka ushize, mu bihe bitandukanye Nibishaka yakusanyije amadorari agera ku 22.100 angana na 24.050.988 Frw, mu bantu batandukanye abasezeranya kubafasha kubona viza yo kujya kwiga muri Amerika.

Byongeye kandi, yahimbye ubutumire bw’inama yavugaga ko izabera muri Amerika kandi yohereza imeri akoresheje konti y’undi muntu.

Ushinjwa kandi yahinduye itariki n’icyerekezo by’uruhushya rw’urugendo yari yarigeze guhabwa agikoresha yerekeza muri Kenya, aho bivugwa ko hari nyuma yo kubona ashobora gushyikirizwa ubutabera.

Ku rundi ruhande, Nibishaka yemeye ibyo aregwa byose, asaba imbabazi, anasaba igihano nsimburagifungo kugira ngo asubize abahohotewe.

Nk’uko tegeko ribiteganya, Nibishaka afite iminsi 30 yo kujurira, mu gihe yashaka gutambamira icyemezo cy’urukiko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *