Nicaragua yafatiriye inyubako ya Ambasade ya Taiwan ivuga ko ari iy’u Bushinwa

Guverinoma y’igihugu cya Nicaragua yafatiriye iyahoze ari ambasade ya Taiwan n’ibindi biro byayo mu gihugu ivuga ko ari iby’u Bushinwa.

Guverinoma ya Perezida Daniel Ortega yacanye umubano na Taiwan muri uku kwezi ivuga ko izemera gusa Guverinoma y’u Bushinwa.

Mbere yo kuva muri iki gihugu, abadipolomate ba Taiwan bagerageje guha imitungo yabo Archidiocese ya Managua y’Abagatorika b’Abaromani nk’impano.

Ariko, Guverinoma ya Nicaragua ku cyumweru yavuze ko iyo mpano nta itakwemerwa kuko inyubako ambasade yakoreragamo iri muri Managua ari iy’u Bushinwa.

Ibiro by’Intumwa Nkuru ya Leta, mu itangazo byashyize ahagaragara byavuze ko gutanga iyo mitungo kw’abadipolomate ba Taiwan ari ugutanga ibintu bitari ibyabo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Taiwan ikaba yamaganye icyo gikorwa cy’ubutegetsi bwa Ortega ivuga ko Guverinoma ya Nicaragua yarenze ku buryo busanzwe iha abadipolomate babo ibyumweru bibiri gusa ngo bave mu gihugu.

Itangazo kandi ryamaganye kuba Guverinoma ya Nicaragua yaritambitse binyuranyije n’amategeko kugurisha umutungo wabo “by’ikimenyetso” kuri Kiliziya Gatorika ya Nicaragua.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *