Umuraperikazi Nicki Minaj arashinjwa n’umujyanama we, Brandon Garrett kumukubita ndetse no kumutuka ubwo bakoranaga muri gahunda z’urugendo rw’ibitaramo bye muri Mata 2024.
Garrett, wiyise umujyanama wa Nicki muri icyo gihe yashyikirije ikirego inkiko abifashijwemo n’umunyamategeko Thomas Feher aho ashinja Nicki kumukubita no kumutera ubwoba nyuma y’igitaramo cyabereye mu mujyi wa Detroit.
Nk’uko TMZ yabitangaje umwunganizi wa Nicki Minaj, Judd Burstein yavuze ko nta kirego cyirashyikirizwa umukiriya we, ndetse ko ibivugwa byose ari “ibinyoma kandi bidafite ishingiro.”
Nk’uko Garrett yabisobanuye mu kirego cye, ngo nyuma yo gusabwa na Nicki kujya gukora umurimo runaka mu gihe cy’igitaramo, yagarutse asabwa kwinjira mu cyumba bahinduriramo imyenda aho yari kumwe n’abandi bo mu itsinda rye.
Icyo gihe ngo Nicki yahise ashinja Garrett kuba yarigeze kohereza undi muntu kujya gufata imiti ye, ibintu byatumye agira umujinya mwinshi.
Mu magambo akakaye, Garrett avuga ko Nicki yamurakariye cyane, amutuka agira ati: “Ese urasaze kugira ngo wohereze undi muntu gufata imiti yanjye? Watakaje ubwenge kandi iyo umugabo wanjye aza kuba ahari yari kugukubita amenyo yawe yose akayamaramo.”
Garrett arega ko nyuma yo kumutuka Nicki yamuteye urushyi ku ruhande rw’iburyo rw’isura ye maze ingofero yari yambaye iraguruka.
Garrett avuga ko yategetswe kuva mu cyumba akajya kwikingirana mu bwiherero bwa Little Caesars Arena kubera gutinya umutekano we.
Uyu mugabo arega Nicki Minaj kumuhohotera, kumukubita, no kumutera ihungabana mu buryo bw’umugambi watekerejweho.
Arashaka indishyi z’amafaranga nk’uko yabitangarije inkiko.
Nubwo bimeze bityo, ikipe ya Nicki Minaj iracyacecetse kuri iki kirego, ariko umwunganizi we avuga ko byose bizasobanuka mu buryo bworoshye kandi bikarangira Nicki ari umwere.



