Ubutegetsi bwa gisirikare muri Niger bwacanye umubano n’ibihugu bine, nyuma yo kwivanga muri Politiki y’imbere muri iki gihugu.
Ni nyuma y’icyumweru muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika habaye Coup d’à‰tat yasize Mohamed Bazoum wari Perezida wacyo ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda.
Kuri ubu ibihugu bitandukanye birimo ibyo mu burengerazuba bw’Isi ndetse n’ibyo mu karere ka CEDEAO Niger iherereyemo bikomeje gushyira igitutu kuri bariya basirikare bayobowe na Général Abdourahamane Tchiani, bisaba ko Perezida Bazoum yasubizwa ku butegetsi.
Amakuru avuga ko ibi bihugu binateganya kwifashisha ingufu za gisirikare mu kumusubizaho, mu gihe ibiganiro nta cyo byaba bitanze.
Ni igitutu ku rundi ruhande agatsiko kahiritse ubutegetsi bwa Niger kadakozwa.
Amakuru aturuka i Niamey avuga abasirikare bayoboye iki gihugu bafashe icyemezo cyo kuba bacanye umubano Niger yari isanzwe ifitanye n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Nigeria na Togo.
Nk’u Bufaransa bivugwa ko bumaze igihe bufite gahunda yo kugaba ibitero ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu Bazoum afungiwemo, mu rwego rwo kumubohoza no kumusubiza ku butegetsi.
Uyu Mohamed Bazoum aheruka gutakambira Leta Zunze Ubumwe za Amerika azisaba kumufasha gusubira ku butegetsi.
Nigeria ku rundi ruhande ishinjwa kwivanga mu bibazo by’imbere muri Niger, bijyanye no kuba inama za CEDEAO iheruka gufatira ibihano kiriya gihugu ari yo imaze iminsi ibyakira.
Iyi Nigeria kandi iheruka gukupira umuriro w’amashanyarazi igihugu cya Niger isanzwe iha umuriro ungana na 75% w’uwo gikoresha.
Itangazo ry’inama ya gisirikare iyoboye Niger ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu na Colonel Major Amadou Abdrahamane, rivuga ko kiriya gihugu cyamaze guhamagaza ba Ambasaderi bacyo muri biriya bihugu cyacanye na byo umubano.
Abahamagajwe ni Aà¯chatou Boulama Kané wari Ambasaderi wa Niger mu Bufaransa, Alad Magaskia wari Ambasaderi muri Nigeria Sidi Zakari wari Ambasaderi i Lomé muri Togo na Limon Tingiri Mohamadou Tiari wari uhagarariye Niger muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


