Niger yafunze imiyoboro ya peteroli ijya muri Benin

Kuva ku ya 6 Kamena, ubutegetsi bwa gisirikare muri Niamey bwafunze umuyoboro utwara peteroli uva mu majyaruguru ya Niger ukagera ku cyambu cya Sèmè-Kpodji cyo muri Bénin, nk’uko televiziyo y’igihugu ya Niger yabitangaje kuwa 3 Kamena.

Minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli muri Niger Mahaman Moustapha Barké, yazengurutse akarere ka Agadem ,kugira ngo agenzure ko imiyoboro ya peteroli ifunze neza.

Ikinyamakuru Jeune afrique dukesha iyi nkuru gitangaza ko,Umubano hagati y’ibihugu byombi, umaze igihe utameze neza kuva ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare ryahiritse perezida wa Niger watowe Mohamed Bazoum muri Nyakanga 2023.

Kuva ku ya 11 kugeza ku ya 12 Kamena 2024 , Minisitiri wa peteroli muri Niger, Mahaman Moustapha Barké, yagumye mu karere ka Agadem mu majyaruguru y’iburasirazuba, kugira ngo hashyirwe mu bikorwa neza amabwiriza y’umuyobozi w’igihugu, Jenerali Abdourahamane Tiani, yerekeranye no gufunga burundu inganda za peteroli zigenewe kohereza mu mahanga , binyuze muri Bénin.

Ku zindi sitasiyo za Koulélé aho peteroli yakomeje gutemba yerekeza muri Bénin na nyuma y’ingamba zo guhagarika imiyoboro , Minisitiri yasabye gufunga iyo miyoboro byihutirwa, iminyururu, ibifunga hamwe na kashe byashyizwe ku murongo wose.
Ibyo yabitangarije imbere y’abayobozi ba Niger n’abafatanyabikorwa b’Abashinwa.
Iyi peteroli ni ngombwa mu bukungu bw’ibihugu byombi ndetse no kuri sosiyete yo mu Bushinwa WAPCO icukura iyo peteroli nyine.

Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *