Ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye kuri Niger bwihimuye ku gihugu cy’u Bufaransa, nyuma y’uko bufashe icyemezo cyo guhagarika ubufasha bwose bwahaga kiriya gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika.
Paris yahagaritse inkunga yahaga Niger nyuma ya Coup d’à‰tat yo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yasize Perezida Mohamed Bazoum wari uyoboye iki gihugu ahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bo mu mutwe wari ushinzwe kumurinda.
U Bufaransa buri mu bihugu byarahiye ko bitazigera na rimwe byemera ubutegetsi bushya bwa Niger buyobowe na Général Abdourahmane Tchiani.
Iki gihugu mu Bufasha cyahaga Niger harimo ubujyanye n’umutekano ndetse n’inkunga yo kuyifasha kwiteza imbere.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo iheruka gusohora yavuze ko buriya bufasha bwahise buhagarikwa, mbere yo gusaba abahiritse ubutegetsi kureka Perezida Bazoum agasubira mu nshingano zo kuyobora igihugu.
Niger mu buryo bwo kwihorera na yo ku Cyumweru yahise ihagarika zahabu na Uranium byaturukaga muri iki gihugu bijya mu Bufaransa.
Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kiri mu bikungahaye ku Isi kuri Uranium, kuko kiza ku mwanya wa karindwi mu bifite nyinshi.
U Bufaransa ni bwo bwungukiraga cyane kuri Uranium ya Niger, kuko â…“ cy’amashanyarazi busanzwe bukoresha buyakomora kuri Uranium yo muri Niger.
Abanya-Niger ku rundi ruhande ntibumva buryo ki babayeho nk’abacakara, nyamara igihugu cyabo gikungahaye ku mutungo kamere.
Nko muri Niger hose abaturage bafite umuriro w’amashanyarazi bangana na 18%, ndetse abenshi mu batuye kiriya gihugu babayeho mu bukene bukabije.
Ku Cyumweru ubwo i Niamey habaga imyigaragambyo yo gushyigikira ubutegetsi bushya, umwe mu bigaragambya yabwiye CNN ko “dufite Uranium, diyama, zahabu n’igitoro nyamara tubayeho nk’abacakara.”
Uyu yunzemo ati: “Ntidushaka ko Abafaransa bakomeza kudufata bugwate.”


