Mu gihugu cya Nijeriya habaye impanuka ikomeye yabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, ubwo ubwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 50 bwarohamaga mu mazi abarenga 40 bakaburirwa irengero.
Inzego zishinzwe ubutabazi mu gihuguu zatangaje ko abantu barenga mirongo ine kugeza ubu bataraboneka, mu gihe abagera ku icumi gusa aribo bamaze kurohorwa.
Ubu bwato bwarohamye ubwo bwari butwaye abantu bagera kuri mirongo itanu bari mu rugendo berekeza ku isoko rizwi cyane rya Goronyo riherereye mu ntara ya Sokoto muri Nijeriya.
Umuyobozi w’ishami ry’igihugu rishinzwe ubutabazi, Zubaida Umar, yavuze ko bakomeje gukorana n’izindi nzego z’imbere mu gihugu mu gushakisha no kurokora abakibura.
Iyi mpanuka ije ikurikira indi yabaye mu byumweru bitatu bishize mu ntara ya Niger, ubwo ubwato bwari butwaye abagenzi bagera ku ijana bwarohamye, hagapfa abantu cumi na batatu, abandi benshi bakaburirwa irengero.
Ibi byerekana ikibazo gikomeye cy’umutekano w’ingendo z’amazi muri Nijeriya, aho kenshi hakunze kuvugwa ibibazo by’ubwato butujuje ibyangombwa, ubwinshi bw’abagenzi burengeje ubushobozi, ndetse n’imbogamizi z’ibikoresho n’ubuyobozi mu gukurikirana urujya n’uruza mu mazi.


