Polisi yo mu gihugu cya Nigeria ikorera mu ntara ya Katsina, ivuga ko ku mugoroba w’ejo kuwa Gatandatu, abana batandatu bahitanywe n’igisasu batoye mu murima, abandi batanu bakomereka bikomeye.
Nk’uko itangazamakuru ryo muri iki gihugu ribivuga, Igipolisi cyemeje ko uguturika kwabereye mu karere ka Yammama ubwo abana batoraga iki gisasu mu murima bagatangira kugikinisha batamenye icyo ari cyo.
Mu bana batandatu bapfuye, batanu muri bo bakomoka mu muryango umwe kandi bose bari hagati y’imyaka 9 na 12 y’amavuko.
Mu gihe Polisi igikora iperereza ngo imenye uko icyo gisasu cyaba cyarageze mu murima, agace k’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria gakomeje kwibasirwa n’ibitero by’udutsiko tw’abagizibanabi bitwaje intwaro, aho bashimuta abantu bagasaba ingwate kugirango babarekure ndetse bakaniba n’imwe mu mutungo y’abaturage.
Muri iyi ntara ya Katsina ari na yo Perezida Muhammadu Buhari akomokamo, nta bitero by’ibisasu nk’ibi byari bimenyerewe.


