Nigeria: Bamwe mu baturage batangiye kurya imbeba kubera Coronavirus

Umuyobozi w’abaturage gakondo ba Biafra muri Nigeria, Nnamdi Okwu Kanu avuga ko bamwe mu baturage bo mu bwoko bw’Abayoruba batangiye kurya imbeba kubera kuguma mu rugo birinda kwandura Coronavirus ariko bakabura ibiribwa.

Iyi mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ivuga ko Abayoruba batangiye kurya imbeba kubera inzara. Uyu mugabo w’imyaka 52 ati ” Uko twaryaga imbeba mu ntambara ya Biafra, nina ko Abayoruba bari kuzirya. Uko twagiye mu buhungiro turi abana, ni nako abana babo bari kubuvukiramo mu majyaruguru.”

Okwu Kanu avuga ko ibihe biri muri Nigeria ari iby’umubabaro nk’ibyabayeho mu gihe cy’intambara ya Biafra. Avuga ko yigeze kuvuga ko hari igihe Imana izakubita akanyafu Nigeria.

Uyu mugabo ufite ubweneguhugu bw’Ubwongereza ati ” Ngira ngo bamwe muri twe bibuka ibyo navugiye kuri radiyo mu 2013 ko Imana, Chukwu Okike Abiama izasura Nigeria mu bubabare kugira ngo abantu bumve ibyo Aba-Biafra banyuzemo.”

Akomeza agira ati ” Iyo mbonye amafoto y’abantu bari kurya imbeba mu duce twa Lagos, kubera inzara yazanwe na muntu, nkabona abana bo mu majyaruguru bari mu nkambi, bituma nibuka ko ubuzima ari uruziga.”

Mu gihe Coronavirus ikomeje guca ibintu muri Nigeria, abari mu nkambi za Maiduguri bavuga ko Leta yanyereje inkunga yari kubafasha. Minisiteri y’ibiza muri iki gihugu itangaza ko imaze gufasha abantu basaga 240.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *