Urukiko rwa ki Islam rwo muri leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria rwakatiye umuhanzi Yahaya Aminu Sharif igihano cy’urupfu, nyuma y’uko rumuhamije icyaha cyo gutuka intumwa y’Imana Muhammad.
Urukiko rw’ikirenga rwa ki Iskam rw’umugi wa Kano rwahamije umuririmbyi w’icyamamare Aminu Yahaya urwo gupfa , nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutuka no kwandagaza intumwa y’Imana Muhammad.
Yahaya Aminu Sharif w’imyaka 22 bivugwa ko amagambo atuka intumwa y’Imana Muhammad, yumvikanye mu ndirimbo ye yasohotse muri Werurwe uyu mwaka.
Minisitiri w’ubutabera muri leta ya Kano mu majyaruguru ya Nigeria yabwiye AFP ko Yahaya agomba kwicwa amanitswe kuko yahamijwe icyaha gikomeye muri iyi reta izwiho kugendera ku mahame akaze y’idini ya Islam(Sheria)
Ubusanzwe mu byaha bihanishwa igihano cyo gupfa aha mu majyaruguru ya Nigeria , harimo Kwica , ubutinganyi no gutuka Imana (Allah) n’umuhanuzi wayo Muhammad.
Itabwa muri Yombi rya Yahaya Aminu Sharif ryakurikiye imbyigaragambyo y’abaturage ba Kano basabaga ko yahabwa igihano kimukwiriye nyuma yo kugaragara , mu magambo yandagaza intumwa y’Imana Muhammad mu ndirimbo.
Biteganijwe ko igihe Aminu yahawe cyo kujurira cy’amaze atatu kirenze atajuriye ,igihano cye cyo kwicwa amanitswe yakatiwe cyahita gishyirwa , mu bikorwa.


