done8

Niyo Bosco yarongoye – Amafoto

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki nyarwanda, Niyo Bosco, yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Mukamisha Irene, nyuma y’igihe bari bamaze mu rukundo.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ubera mu busitani bwa Kaleb Garden i Rebero, mu Karere ka Kicukiro. Mbere y’uko basezerana imbere y’Imana, habanje kuba umuhango wo gusaba no gukwa, na wo wabereye aho hantu.

Mu gihe cyo gutanga isezerano, Niyo Bosco yabwiye umugore we ko kuva ku nshuro ya mbere bahuye, yumvise ko ari we Imana yamugeneye. Yavuze ko nubwo abantu ari benshi ku isi, hari impamvu y’uko bahuye bakagumana, kandi ko ibyo Imana yari ibizi.

Yakomeje ashimangira ko urukundo akunda Mukamisha Irene atarufata nk’ijambo gusa, ahubwo arufata nk’ihame n’inshingano azaharanira kuzuza umunsi ku munsi.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yamenyekanye muri Nzeri 2025, ubwo Niyo Bosco yifurizaga Irene isabukuru nziza mu magambo yuje urukundo. Nyuma yaho, ku wa 17 Nzeri 2025, yamwambitse impeta amusaba kuzamubera umufasha, undi na we arabyemera.

Nanone ku wa 10 Ukuboza 2025, Niyo Bosco na Mukamisha Irene basezeranye imbere y’amategeko ku biro by’Umurenge wa Kinyinya, mu muhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Edouard Bamporiki.

Niyo Bosco w’imyaka 24, ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, watangiye kumenyekana cyane mu ntangiriro za 2020 binyuze mu ndirimbo zakunzwe zirimo Ubigenza ute, Seka, Piyapuresha n’izindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *