Mu mu mwaka ushize nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko Niyo Bosco yashyamiranye n’uwahoze ari umujyanama we mu by’umuziki Irene Murindahabi bivugwa ko bashwanye nyuma yo kumwambura.
Icyo gihe byarasakuje haba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bamwe bashinja Irene ko yahemukiye uyu muhanzi wari umaze kubaka izina mu ndirimbo zitandukanye.
Ni nyuma y’uko kandi mu ibaruwa Niyo Bosco yari yashyize hanze, yari hari hakubiyemo ko sosiyete ya MEI iyobowe na Murindahabi itubahirije bimwe mu byari bikubiye mu masezerano harimo ko agomba gukorerwa indirimbo no guhabwa 30% by’amafaranga yinjiye binyuze ku mbuga nkoranyambaga harimo na You Tube.
Ibi rero bisa n’ibigiteye urujijo kuko kuri uyu wa mbere Niyo Bosco yatangaje ko mu gutandukane kwe na M Irene kuko ntakibazo cyabayeho, naho ngo ibyo kuvuga ko yambuwe ababivuze ni abatari bafite amakuru ahagije kuko ngo iyo biba ubwambuzi aba yarajyanye ikirengo mu rwego rw’Igihugu Rw’ Ubugenzacyaha RIB.
Ati”Uzacunge abantu bose mwatandukanye si uko ari bibi,ni igihe cyiba kigeze cyangwa impamvu zibiteye ari na nziza.Ntabwo natandukana n’umuntu ku bw’amafaranga niyo mpamvu habaho RIB, hari n’akabazo mediya (Media) ntabwo ari urukiko.”
Akomeza agira ati”Nta kibazo cyabaye kuko iyo kiba cyarabaye amafaranga ni ikintu abantu bapfa cyane nari kujya ku nzego zibishinzwe. Sinzi rero umuntu uwari we wese wo gusobanurirwa imitandukanire y’umuntu nanjye atagizemo uruhare.Ntabwo twatandukanye kuri ubwo buryo , havuzwe byinshi ariko igihari n’uko nagiye neza.”
Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo Niyo Bosco yongeye kugaragara ari mu birori byo kwizihiza isabukuru ya M.Irene ndetse anamuririmbira.
Niyo Bosco gusa ngo atangazwa n’abantu baza bagasa n’ababara inkuru ye nk’aho bari bazi imibereho ye nyamara ngo ibyo babona ataribyo by’ukuri.Uyu musore umaze amezi icumi adashyira hanze indirimbo ashimangira ko arimo gutegura alubumu (Album) ndetse ngo bimukundiye akaba azayishyira hanze muri uyu mwaka.



