Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports yahagaritse Kapiteni wayo, Niyonzima Olivier Seif imushinja kutubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye mu mwaka wa 2023.
Mu ibaruwa yandikiwe uyu mukinnyi, yamenyeshejwe ko ahagaritswe imikino yose isigaye ya shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda igera kuri 6.
Kiyovu Sports ishinja uyu mukinnyi kagaragarwaho n’imimyitwarire idahwitse akaba ari nayo mpamvu yahagaritswe kugeza shampiyona ya 2023-2024 irangiye.
Iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino ifite ibibazo by’amikoro bikomeye, imaze amezi hafi 5 itabasha guhemba abakozi bayo.
Seif uhagarariye abandi bakinnyi muri Kiyovu Sports, si u bwa mbere muri uyu mwaka agiranye ikibazo na Komite Nyobozi, ahanini gituruka ku kwishyuriza abakinnyi ibirarane iyi kipe iba ibafitiye.
Kiyovu Sports yahuye n’ikibazo gikomeye mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino ubwo bishyuraga abanya-Sudan Shaiboub na John Mano n’umukongomani Vuvu amafaranga arenga 80M.
Ubu Kiyovu yanafatiwe ibihano na FIFA byo kutagura abakinnyi kubera kwambura abari abakozi bayo mu bihe bigiye bitandukanye.
Kuri ubu Seif ari mu myitozo y’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ifite imikino 2 muri Madagascar, ndetse ni na we mukinnyi wenyine wa Kiyovu wahamagawe mu ikipe y’igihugu iyo ariyo yose.


