Njya ngira gutya nkamurota inshuro nyinshi: Platini P arota nyakwigendera Jay Polly

Umuhanzi Nemeye Platini wamaenyekanye nka Platini P mu itsinda rya Dream Boys yavuze ukuntu ajaya arota nyakwigendera Jay Polly witabye Imana muri 2021.

Ku wa 2 Nzeri 2021, nibwo inkuri y’inshamugongo yatashye mu matwi y’abanyarwanda ko Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly yitabye Imana aguye muri gereza.

Urupfu rwa Jay Polly rwashenguye abantu benshi harimo abahanzi bagenzi be, abafana be, ndetse n’abandi batandukanye baba abo mu Rwanda no mu mahanga.

Kuri ubu imyaka igiye kuba itatu uyu muhanzi yitabye Imana, gusa Platini bari inshuti ahamya ko ajya amurota iyo aryamye.

Aganira na BB Fm, Platin yavuze ko we na Jay bari inshuti bikomeye ku buryo hari n’igihe ajya amurota.

Yagize ati: “Gusa ikindi ni mucuti wanjye bihambaye, njya ngira gutya nkamurota inshuro nyinshi nkamera nk’uri kuganira na we.”

Platini avuga ko ariwe muhanzi yiboneye wakunzwe cyane ndatse anasaba ko ibigwi yagezeho bitazazima gutyo gusa.

Jay Polly yamenyekanye kandi akundwa kubera indirimbo ze abantu bavuga ko zabaga zandikanye ubuhanga, ndetse zo muri iyo njyana ya Hip hop ikundwa n’urubyiruko cyane. Zimwe mu zakunzwe harimo iyitwa Ndacyariho, Umupfumu uzwi, Ibyo Ubona, Rusumbanzika, n’izindi.

Jay Polly yapfuye yari amaze iminsi afungiye muri Gereza ya Mageragere akurikiranyweho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Yapfuye ku myaka 33 y’amavuko, kuko yari yaravutse mu 1988.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *