Bamwe mu bagore batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, bavuga ko ubukene bukabije buwurimo buterwa n’uko nta na kimwe cyakurwaho ifaranga rigaragara kihaba, n’uburobyi bwacungirwagaho butagitanga umusaruro uhagije nka kera, bubagiraho ingaruka zikomeye zirimo no kutabasha kugana ibigo by’imari kubera kutagira icyo bajyanayo.
Abagore benshi bo muri uyu murenge baganiriye na BWIZA bavuze ko ibyo kubitsa amafaranga muri SACCO Ngirankugire Nkombo, ikigo cy’imari rukumbi kiwubonekamo, batabitekereza kuko ntacyo bagira bajyanayo, bavuga ko nta kintu na kimwe kiwurimo cyakurwaho ifaranga ryavaho irijyanwayo, kuko ntacyo beza kubera ubutaka bwagundutse cyane, butagitanga umusaruro nibura wahaza urugo, nta mishinga y’iterambere ihaba bakoramo ngo babone amafaranga nk’uko babyumva ahandi, na VUP bagombye gukoreramo imirimo y’amaboko ngo bagire icyo bayikuraho iha akazi bake cyane,mu buryo budahoraho.
Bavuga ko n’ubucuruzi buciriritse batabukora kuko nta cyakurwaho igishoro kihaba,kuba bitewe n’amateka y’igihugu,benshi batarize ngo bakorere umushahara, nta bworozi kuko nta bwatsi, nta myuga y’ibikomoka ku biti ihaboneka kuko nta mashyamba ahari, n’ibindi bituma bitinya bagatinya n’iguzanyo kubera kubura ingwate.
Icyo bavuga muri iyi myaka 3 ishize cyabaye nk’igihuhura byose,ni umusaruro w’uburobyi bavuga ko wagabanutse cyane kandi hafi y’abaturage b’uyu murenge bose ari ho bacungiraga,aho abagabo barobaga,abagore benshi bakajya mu bucuruzi bw’isambaza n’abagana SACCO bakabona icyo bajyana, ubu butakiwutanga neza kubera impamvu na bon go batazi, ngo byahumiye ku mirari.
Ntabakobwa Belancile utuye mu kagari ka Ishywa,uvuga ko amaze imyaka 14 umugabo amutanye abana mu nzu yenda kumugwaho, akaba atazi iyo ari, ngo ubukene yamusizemo butuma atabasha kubona n’icyo agaburira abana, ntiyabona ayo yizigama.
Ati: “Umugabo yantaye mu bukene bukabije ku buryo hari n’igihe tujya mu nzu n’abana tukaryamana inzara kuko ino kubona icyo wakuraho n’amafaranga 1000 bigoye. Iyo nagiye guheka imizigo hakurya,nkabona ayo 1000 kandi ntibihoraho, tuyararira n’abana agashira tukaguma muri bwa buzima bubi,bunatuma abana banjye iga nabi.
Kubabonera ibikoresho by’ishuri,mituweli n’imyambaro birangora cyane. Kuvuga rero ngo nabona icyo nizigamira muri SACCO,nzabone n’akaguzanyo gato ngire icyo ngeraho, ntibishoboka rwose sinabeshya,kubera imibereho iruhije cyane tubamo ino,kandi sinyobewe ibyiza byo kwizigamira.’’
Mugenzi we Nyiramusabyimana Virginie utuye mu kagari ka Bugarura,uvuga ko we agerageza kwizigamira no gufata inguzanyo nubwo bigoye kuko nta ngwate bagira zashobora kwishyura n’inguzanyo nto bafata, avuga ko bitoroshye kuko bimugora kubera kubura igifatika gihoraho ayakuraho.
Ati: “Mbere uburobyi bukigenda na COVID-19 itarabihuhura nacuruzaga udusambaza n’agafu,nakunguka amafaranga 2000 ngakuramo 1000 tukakirarira n’umugabo n’abana banjye 4 kuko umugabo nta kipe agira cyangwa umuraga mu mazi ngo arobe tubeho,nta kazi kandi agira,andi 1000 nkayajyana muri SACCO.
Kuko nta ngwate ngira ifatika ngo nafata inguzanyo ngire icyo nkora kigaragara kidutunga, birangora cyane sinizigame uko mbishaka kandi si jye jyenyine,urebye hano ku Nkombo ubuzima bugoye turimo, n’abagerageza kwizigamira ntibidukundira kubikora buri gihe kuko hari n’igihe bigorana tukarya n’agashoro gake twari dufite,umuntu agasigarira aho yabuze ukundi agira.”
Bavuga ko Leta ikwiye kwita ku murenge wa Nkombo by’umwihariko kubera ibibazo by’ubukungu bisa n’ibihihariye,biterwa cyane cyane n’umubare w’abaturage uruta kure umusaruro, ubutaka butera no kutagira ikibyara ifaranga kindi bacungiraho nyuma y’umusaruro muke w’uburobyi, ngo ni ho bagira aho bagera no kugana ibigo by’imari bigashoboka, kuko imbaraga zo bazifite, ikibura ari uburyo.
Umucungamutungo w’iyi SACCO Nduwimana Jean de Dieu yabwiye BWIZA ko ikibazo kitari ku bagore gusa,kuko ubukene bafite budaterwa n’uko ari abagore, buterwa n’imiterere y’iki kirwa, bukagira ingaruka ku baturage no ku kigo cy’imari ubwacyo.
Ati: “Uyu murenge utuwe n’abarenga 23.000, abanyamuryango bacu ni 5650 gusa, abagore ntibarenga 2300 kandi muri abo tubara dufite,harimo n’abatuye mu mujyi wa Rusizi kuko hari abagenda bagakomeza kubitsa hano. Biragoye koko nk’uko babivuga kubona amafaranga bazana kuko uretse abo b’ubushobozi bwinshi bahita bigira za Kamembe,abasigara nta kintu twavuga baba bafite bazana, natwe SACCO bikaduhoza hasi kuko tutabasha gutanga inguzanyo nyinshi, nta ngwate zigaragara ziba ino na BDF ntiyabishingira bose.’’
Avuga ko muri aba bagore babagana,abashobora gufata inyuzanyo bakayishyra neza batarenga 5%,hafi ya bose ari ababa bafite abagabo bafite amakipe y’uburobyi n’imiraga mu kivu, baroba bakabaha ayo bacuruza bakajya gucururiza I Kamembe, abandi bahanyuza amafaranga bakaba ari abayahabwa muri gahunda za Leta, nka shisha kibondo ku bakobwa babyariye iwabo na VUP, ariko ikibazo cyo gihari, igihe kidashakiwe umuti ufatika, ubukene ngo buzakomeza kuhaba karande.
Ati: “ Niba Nkombo ituwe n’abagore 14239 tukaganwa n’abatarenga 2300 kandi mu batugana tubariramo n’abatuye hanze yayo, mu bagabo hafi 9.500 tukaganwa n’abatarenga 3350,na bwo muri abo harimo abatuye hanze y’uyu murenge, ni ikibazo gikomeye cyane, gikwiye gushakirwa umuti hatibanzwe ku bagore gusa, hibanzwe ku bawutuye bose.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije shinzwe iterambere ry’ubukungu,Ndagijimana Louis Munyemazni,avuga ko ikibazo cy’ubukene bugaragara gihari, bakibonye, kitagira ingaruka ku bagore gusa,kinazigira ku bagabo,abana, ndetse no ku bukungu bw’akarere muri Rusange,ari yo mpamvu batangiye kugifatira ingamba.
Ati: “Mu ngamba turi gufata,harimo gushakira igisubizo ubutaka bwaho bugunduka cyane, hakaba kubwira abafatanyabikorwa baza bavuga ko bashaka gufasha abatishioboye bacu, kwibanda cyane cyane mu mirenge iri inyuma mu mibereho myiza y’abaturage n’uriya urimo, kubakangurira kuboneza urubyaro, kureba uburyo n’ikibazo cy’igishoro kiri hasi ku bakora ubucuruzi bucirritse cyakemuka, hamwe n’ibindi bigenda bitekerezwa, twumva bizagabanya kiriya kibazo.’’
Umurenge wa Nkombo utuwe n’abaturage 23.700 nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Mushimiyimana Janvier, abagore 14239 n’abagabo 9461, bari mu mibereho iciriritse cyane kubera imiterere yawo y’ubukungu busa n’ubwa ntabwo, ikintu cyose cyabateza imbere bakakibona bagombye kwambuka amazi, nta n’itwra ry’abantu n’ibintu rihaba kubera kutagira ibinyabiziga bifasha abaturage, ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko bugiye kuhongera gahunda zizamura imibereho yabo, ngo babashe kubona ikibatunga n’icyo bizigamira, n’uburyo bwakorohereza abagore n’urubyiruko kubona inguzanyo bagashakisha icyabazamura.





