Umusore aragisha inama nyuma y’uko ngo iyo nyirinzu abamo ateye akabariro n’umugore we bituma agira ubushake bukabije akirangirizaho.Arabaza niba byaba ari uburwayi cyangwa se niba ari ibisanzwe.
Ati”Ndi umusore w’imyaka 26 nkora akazi ko muri Retaurent,ariko nkakunda gutaha bwije ari nabwo nsanga nyiri nzu mbamo aribwo atangiye gutera akabariro.Bitewe n’uko nawe akiri muto, iyo ari kubikora umugore arataka cyane kubera kuryoherwa.
Uyu mugabo ubusanzwe agira umudamu mwiza ukiri muto wisanzura kuri buri muntu wese.Bitewe n’uko umuryango wanjye wegeranye n’icyuma cyabo baryamamo usanga amabanga yabo y’urugo angeraho.
Bitewe n’uko maze igihe kinini muri iyi nzu, usanga ntashaka kwimuka , ikindi kandi twamaze kumenyerana bamfata neza nanjye nkabakunda ariko iyo bigeze nijoro ntangira guhangayika bitewe n’igikorwa baba bakora mbumva.
Ntabwo nkunda kujya mu bagore kuko ntegereje uwo tuzabana akaramata.Kubera iyo mpamvu rero usanga iyo bateye akabariro igitsina kigafata umurego kugeza ubwo nisohoreyeho.
Ibi bituma nibaza niba ntakibazo kirimo cyangwa niba najya kwivuza dore ko nd’in’imanzi.


