how-to-spice-things-up-in-the-bedroom.jpg

Nkore iki?Mukadata ashaka ko dusambana nyuma yo kubwirwa ko ndi kizigenza

how-to-spice-things-up-in-the-bedroom.jpg
Umukunzi wacu yatwandikiye atugisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo mukase amurarikiye ngo amusambanye yitwaje ko bamubwiye ko ari umuhanga mu mibonano mpuza bitsina.

Yagize ati” Amazina yanjye ntabwo ndibuyababwire kuko hari abantu bashobora guhita bamenya bityo bikaba byakwangiza ubuzima bwite bwanjye”

Ubusanzwe mfite imyaka 25 ndacyaba kwa Papa kuko niga muri kaminuza imwe ikorera mu mugi wa Kigali ariko nkaba mbarizwa muri Kicukiro.

Mama yatandukanye na Papa mfite imyaka 15 , ariko aza gushaka undi mu gabo dusigarana na papa turi babiri njye na gashiki kanye kankurikira.

Nyuama yimyaka 5 rero ubwo nari maze kugira imyaka 20, data yahise ashaka undi mugore ariko dusa nkaho turi mu kigero kimwe yewe duhita tuba inshuti zisanzwe nta byabindi bya munyangire bya ba mukase bamwe na bamwe bajya batita ku bana basanze aho aho bashyingiwe.

Mu gihe cy’umwaka umwe papa ashatse uwo mugore yahise abona akazi ko gutwara amakamyo avana imizigo i Mombasa Kigali . byumvikane ko ashobora ku mara ukwezi kose mu rugendo ataragera mu rugo nkasigarana na mukadata mu rugo na mushiki wanjye ariko nawe aracyiga.

Bitewe n’ukuntu njye na mukadata twisanzuranaho, njya nzana n’umukunzi wanjye kunsura bakaganira ndetse baje no kuba inshuti za’akadasohoka kugeza ubwo bagenda baganira buri kimwe cyose kinyerekeyeho.

Mu byanteye gutuma nandika mbagisha inama , ni inkeke mukadata asigaye ampozaho nyuma y’uko umukunzi wanjye amubwiye ko murongora neza akishima.

Nkuko mu bizi iyo abantu bahuye bakaba inshuti baraganira ntacyo bahishanya.Uwo mukobwa dukundana yaje kubwira mukadata ko ndi umwana mwiza ndetse no ku ishuri abakobwa bankunda kuko ngira ikinyabupfura ikindi kandi ngo sinjya muca inyuma by’akarusho ngo ndamushimisha mu gihe k’imibonano mpuzabitsina akumva nta handi yajya ansize.

Mukadata akirita mu gutwi umunsi umwe nijoro yansanze mu cyumba arambwira ngo yamenye amakuru ko ndi kizigenza mu gutera akabariro none ngo nimuhe kuri iryo banga, yongeraho ko ngo papa amara ihe adahari ngo amukorere ako kazi kandi ngo yumva nta kibazo kirimo kuko imfura na se barangana.

Icyo gihe narabyanze tuagundagurana ariko ku bw’amahirwe twumva umuntu arakomanze ajya gukingura mba ndusimbutse gutyo.

Ku yindi nshuro nabwo nari niriwe mu rugo hanyuma nimugoroba atashye avuye ku kazi ajya koga avuyeyo ampamagara mu cyumba cye ngo anyereke impano ya Telefoni yanzaniye nabwo aranyinginga ngo turyamane nabwo ku bw’amahirwe wa mushiki wanjye aba aratashye mba ndarurokotse.

Kugeza ubu yarandakariye ntitukivugana neza ngo mwisanzureho nka mbere none nshuti z’uru rubuga mbasabye inama y’icyo nakora kuko ndaremerewe sinkunda kubaho ntishimye none nkaba nabasabaga inama , ese turyamane munezeze cyangwa mbireke?”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *