Nyuma y’uko abantu benshi babona umusaruro uva mu bitangazamakuru cyane cyane mu gutanga inama, hari abakomeje gukomeza uwo murongo ari nabwo umuntu umwe yasabye abasomyi b’uru rubuga ko bamugira inama.
Yagize ati” Nitwa Clarisse(Izina twahimbye),nifuje kubasangiza inkuru yanjye y’ukuntu natwise ariko simenye uwnteye inda.Ubusanzwe mu rugo ni ku Muhima ni naho nkorera uturimo twanjye twa buri munsi.
Mu buzima busanzwe nikundira akayoga (inzoga) nkakunda no gusohoka ariko ubusanzwe sinjya nywa ngo nte ubwenge ngo nibagirwe ibyambayeho.Bitewe n’uko nkiba mu rugo iwacu nkunda gutaha kare naba mvuye ku kazi cyangwa se nanasohotse.
Mu rugo dufite inzu ntoya abana tubamo kuko mfite barumuna banjye babiri hanyuma ababyeyi bakaba mu nini.Umunsi umwe nigeze gusohokera mu kabari kamwe gaherereye i Gikondo njyana n’umusore twari duhararanye muri iyo minsi turarya, turanywa, birangiye turabyina ariko igihe cyo gutaha numva sinshaka kujya gukomanga.
Naje gutekereza nsanga nkwiye kujyana n’uwo musore iwe aho yabanaga na murumuna we, turararana ariko bucyeye turakomeza turinywera kuko ibyo kunywa naho byari bihari.Hagataho muri iryo joro naryamanye n’uwo musore bucyeye aribwo twakomeje kunywa.
Bigeze ku gicamunsi uwo musore twari duhararanye( nanze kuvuga ko twakundanaga )kuko tutari twakabyinjiyemo neza, baramuhamagaye ajya gukorera mu ntara azamarayo icyumweru.Akimara kugenda iryo joro nasigaye aho iwe ariko mu rumuna we nawe yari umusore mwiza dusigara dusangira nshiduka twaryamanye kandi bose ntabwo twikingiye ngo dukoreshe agakingirizo.
Nyuma y’ukwezi naje kumenya ko ntwite ariko ubu byanyobeye uwo nzabibwira hagati yabo ko yanteye inda, kuko nzakenera uzamfasha kubona ibikoresho nzifashisha nimara kwibaruka kandi nanyuma nkazamenya uwo nzabwira ko ariwe se w’umwana.


