Nkore iki?Umusore wanteye inda inshuro eshanu yantegetse kuzikuramo anyitura kunta

Umukobwa utarashatse ko amazina ye atangazwa yanditse agisha inama y’icyo yakora nyuma y’uko umugabo bakundanye amuteye inda ubugira gatanu ariko ngo akamwitura kumusiga.

Yagize ati”Sindi butangaze amazina yanjye , gusa sindi umunyarwanda n’ubwo mpatuye kuko nkomoka muri kimwe mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.”

Ndi umukobwa w’imyaka 33 y’amavuko .Nakundanye n’umusore tukiga mu mashuri y’isumbuye na nyuma yo kuyasoza dukomeza gukundana kugeza n’ubwo yanteye inda ya mbere akantegeka kuyikuramo ambwira ko nta bushobozi yari afite.

Naje kubikora hanyuma turakomeza turakundana ariko njye nza kubona akazi ariko kampemba udufaranga ducye.Naje kongera gutwara indi nda ye nabwo antegeka ko tuyikuramo nabwo ndabyemera ariko akanyizeza ko tuzabana yabonye amikoro kugirango abana babone imireho myiza.

Ntarondogoye twaje gukomeza kuryamana kuko ariwe nakundaga, nta wundi numvaga nakwiyumvamo nk’uko namwiyumvagamo.Yanteye izindi nda kugeza kuri eshanu zose hamwe ariko nzikuramo kuko yanyizezega ko nabona akazi keza tuzabana.

Naje kwicara nsanga ndi mu buyobe mpagarika kuryamana nawe n’ubwo amazi yari yarenze inkombe.Nyuma rero yaje kubona akazi nza kumenya amakuru y’uko acuditse n’undi mukobwa bakorana ndetse ko banafitanye ubukwe.

Kugeza ubu rero nkaba byanyobeye icyo nakora kandi numva mukunze

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *