Umusore witwa Fils Gatete (amazina yahinduwe nk’uko yabisabye) atangaza ko yaje kwisanga akunda umugore ufite umugabi baba mu gipangu kimwe muri umwe mu mirenge y’Akarere ka Nyarugenge
Gatete yifashishije urubuga info@bwiza.com yanditse asaba inama kuri iki kibazo. Ati ” Nitwa (…) amazina yakuwemo, ntuye muri Nyarugenge. Mfite ikibazo cy’uko nisanze nkunda umugore ufite abana batatu, ufite umugabo babana utwara imodoka.” Gatete avuga ko byatangiye abona ari ibintu bisanzwe uko we n’uwo mugore baganiraga nk’igihe yiriwe mu rugo, atagiye ku kazi. Ati ” Twakundaga kuganira ku bintu byinshi, tuvuga uko tubibona. Hari ibyo yamwbiraga nkumva birimo inama nziza, ntangira kumwiyumvamo. Natangiye kuzajya mwitegereza nkabona ni mwiza kandi na we akunda kunsekera. Iyo aseka mba numva nashize.” Gatete avuga ko yamenye ko akunda uyu mugore ubwo yabonye akazi, bakabura umwanya wo kuganira. Ati ” Wa mugore yabonye akazi mu mujyi. Ntiwongeye guhura kenshi ariko numvaga nabuze amahoro muri njye kubaho ntamubona. Ntaha nihuta ngo ndebe ko twahura, tuganireho gake.” Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 27 avuga ko yabwiye inshuti ze ko akunda uwo mugore zirannyega, zivuga ko ibyo arimo bidashoboka. Avuga ko atakwerura ngo abwire umugore w’abandi ko amukunda, kwimuka nabyo ngo byaranze. Arasaba inama y’icyo yakora.


