Noà«l Tshiani uvuga ko azatera Kigali ni muntu ki?

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Noà«l Kabamba Tshiani, aravuga ko afite intego yo kohereza igisirikare cy’iki gihugu, FARDC, mu mujyi wa Kigali, ngo mu gihe “u Rwanda rutava” mu burasirazuba bw’iwabo.

Tshiani, mu migabo n’imigambi afite nk’ushaka kuyobora RDC, arahamya ko FARDC iri ku rwego ruri hasi, bityo ko ateganya kuyongera ubushobozi bujyanye n’amahugurwa, ibikoresho n’uburyo bwo kurwana intambara.

Mu kiganiro na Congo Nouveau, uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko naba Perezida, azabwira u Rwanda gukura ingabo muri RDC. Ati: “Nzaha u Rwanda amasaha 48 yo kuva muri RDC. Nirutabikora, muzabyuka mu gitondo mubona FARDC i Kigali.”

Tshiani ni muntu ki?

Tshiani yavukiye mu gace ka Gandajika mu ntara ya Lomami kuri Noheli yo mu mwaka w’1957. Umunsi yavukiyeho ni wo yitiriwe izina rya Noà«l.

Nk’inzobere mu bukungu, yashinje ihuriro Congo Business Network rihuza abashoramari b’Abanyekongo baba mu mahanga no muri RDC ndetse yakoreye ibigo by’imari binini birimo SunTrust Bank iri i Washington DC muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Tshiani yamaze imyaka igera kuri 25 muri Leta zunze ubumwe za Amerika, aho yakoraga imirimo y’ubujyanama mu ishoramari no mu bigo by’imari.

Yiyamamaje ubwa kabiri

Tshiani nta gihe kinini amaze yinjiye muri politiki. Yayitangiye ku mugaragaro mu mwaka w’2018 ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, nk’umukandida wigenga (utagira ishyaka ahagarariye).

Amatora yo mu 2018 yegukanwe na Félix Tshisekedi Tshilombo uyobora RDC kugeza aya magingo. Tshiani we ntiyamuhiriye kuko yagizwe amajwi 0.13%, aza ku mwanya wa 14 mu bakandida bahatanaga.

Itegeko ryamwitiriwe

Mu 2021, Tshiani yateguye umushinga w’itegeko rikumira mu myanya y’ubutegetsi umuntu wese utaravutse ku Banyekongo bombi.

Iri tegeko yaryamamaje hirya no hino, no muri za kaminuza, asobanura ko bidakwiye ko uwo yitaga Umunyekongo utuzuye yinjira mu butegetsi bw’igihugu kuko ngo byaba bisa n’aho igihugu cyinjiriwe.

Tshiani yagejeje iri tegeko mu nteko ishinga amategeko, iritera utwatsi kuko byagaragaraga ko rivangura Abanyekongo.

Mu gihe Abanyekongo babariraga amezi ku ntoki ngo amatora ya tariki ya 20 Ukuboza 2023 abe, Tshiani yagaruye umushinga w’iri tegeko. Tariki ya 29 Werurwe yagize ati: “Itegeko rya Tshiani rikomoka kuri Bibiliya. Gutegeka kwa Kabiri 17:15. Uko mbizi, ntabwo Bibiliya yaje ku bw’inabi. Ndi umunyagihugu, nkunda igihugu.”

Uyu mushinga na bwo watewe utwatsi n’Inteko ndetse n’imiryango irimo Kiliziya Gatolika, hagarukwa ku mpamvu yo guca abenegihugu mo ibice.

N’ubwo inteko ishinga amategeko yateye utwatsi uyu mushinga, hari abadepite bake bari bagaragaje ko ntacyo utwaye. Aba barimo Joseph Lembi Libula wagize ati: “Abatekereza ko iri tegeko ricamo ibice, barisanzuye. Ku bandi, rikomeza ubusugire.”

Radio RFI y’Abafaransa yo yigeze gusaba Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, kugira icyo avuga kuri uyu mushinga, asubiza ati: “Ni itegeko ryazanywe n’umuntu wakoresheje uburenganzira ahabwa na demukarasi.”

Tshiani azahatanira umwanya wa Perezida n’abakandida barimo Tshisekedi ushaka manda ya kabiri, Martin Fayulu waje ku mwanya wa kabiri mu matora y’ubushize, Moà¯se Katumbi wangiwe kwiyamamaza ubushize n’umukandida wigenga wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 2018, Dr Denis Mukwege.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *