Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) cyatangije amasomo yo kwibutsa kugira ngo ashyigikire ivugururwa ry’imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu micungire y’imanza (IECMS / IDM8).
Ibi biganiro byatangiye ku itariki ya 16 Ukuboza 2024, byateguriwe abakoresha IECMS bose kandi byateguwe mu bice bibiri.
Buri tsinda rizitabira amasomo y’iminsi itatu agamije kumenya neza ko abakoresha ubu buryo bose bafite ubuhanga bwo gukoresha sisitemu yavuguruwe.
Intego ni ukunoza imikorere y’imicungire y’imanza no koroshya kwinjiza neza imanza zirebana n’abagize urhare muri jenoside bahunze ubutabera mu rubuga rwa IECMS, rusimbura sisitemu isanzwe.


