emou-dzw4aersyu.jpg

Nta byinshi byatangajwe ku butumwa Tshisekedi yoherereje Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye ubutumwa buvuye kwa mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tsilombo Antoine kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2020.

Ubutumwa buri kuri Twitter ya perezidansi y’ u Rwanda (Village Urugwiro) buvuga gusa ko Kagame yakiriye intumwa za Tshisekedi bakaganira ku mubano mwiza hagati y’ibihugu byombi ndetse n’uburyo wakomeza gusigasirwa. Nta byinshi byavuzwe kuri iyi ngingo.

Ubutumwa bwo mu Rugwiro ntibuvuga uwari uyobowe intumwa za Tshisekedi gusa muri make buvuga ko izi ntumwa zabwiye Perezida Kagame uko politiki ihagaze muri Congo-Kinashasa ndetse n’uburyo Tshisekedi arimo kubyitwaramo.

Bukomeza buvuga ko Kagame na we yatanze ubutumwa bushyigikira umuhate wa mugenzi we mu gukemura ibibazo by’ingutu biri mu gihugu cye.

emou-dzw4aersyu.jpg

U Rwanda na Congo muri iki gihe bafitanye umubano mwiza mu nzego zitandaukanye cyane mu kuganira uko umutekano wagaruka mu karere ndetse Tshisekedi akaba ari mu bakuru b’ibihugu bitabira inama zo kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda umaze imyaka isaga utari shyashya.

emou-d9wmaeanif.jpg
Intumwa za Tshisekedi ziri kumwe na Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *