Nta gahunda mfite yo kujya gushyingura Buyoya – Domitien Ndayizeye

Uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Domitien Ndayizeye, aravuga ko adateganya kwerekeza i Bamako mu mihango yo gushyingura mugenzi we wahoze ari perezida, Pierre Buyoya, iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Ukuboza 2020 i Bamako.

Avugana n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi, Domitien Ndayizeye yavuze ko nta wamusabye kujya muri Mali, kubw’ibyo nta gahunda afite.

Ati “Mvugishije ukuri, nashakaga kugenda ariko nta buryo mfite kandi sinabisabwe. Ntabwo mfite iyi gahunda. Kandi ibi ntibishoboka ubungubu kuko hariho, muri iyi minsi, ibyangombwa byinshi byo gushakisha kugirango ubashe kugenda.”

Domitien Ndayizeye yayoboye u Burundi mu gice cya kabiri cy’inzibacyuho kuva muri Mata 2003 kugeza muri Kamena 2005, nyuma y’igice cya mbere cyari cyayobowe na Pierre Buyoya.

Pierre Buyoya wayoboye u Burundi imyaka 13 mu bihe bitandukanye, yapfiriye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa ku itariki 17 Ukuboza 2020 azize icyorezo cya Covid-19.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *